skol
fortebet

Umupolisikazi yasabye gatanya kubera umugabo we wemera ko batera akabariro iyo yambaye imyenda y’akazi gusa

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisikazi wo mu gihugu cya Zambia yasabye gatanya n’umugabo we mu rukiko kubera ko atajya yemera ko batera akabariro keretse igihe yambaye imyenda y’akazi gusa.

Sponsored Ad

Uyu mupolisikazi wo mu mujyi wa Lusaka yabwiye urukiko ko umugabo we batajya batera akabariro uretse igihe yambaye imyenda y’abapolisi.

Nkuko uyu mugore yabivuze,umugabo we yamubwiye ko atazigera na rimwe amwemerera ko batera akabariro yambaye indi myenda itari iya polisi ariyo mpamvu ngo nawe arambiwe kubana nawe.

Uyu mupolisikazi witwa Janet Phiri 31 w’ahitwa Makeni Villa amaze imyaka 3 abana n’umugabo we w’umucuruzi witwa Edwin Ngoma w’imyaka 28.

Phiri yajyanye mu rukiko rwa Mubukwanu Matalaka uyu mugabo we wamukoye ibihumbi 13 by’amafaranga akoreshwa muri Zambia muri 2017,bakaba bafitanye umwana umwe w’imyaka 2.

Phiri yabwiye urukiko ko kuva yatangira kubana n’uyu mugabo we nta rimwe aremera ko bakora imibonano mpuzabitsina atambaye imyenda ya polisi,ibintu avuga ko bimutera amakenga.

Yavuze ko muri iyi myaka 3 yagerageje kwihanganira iki kibazo ariko ubu bimaze kumurenga ndetse ngo nyuma yo kumuregera imiryango ntahinduke yiyemeje gutandukana nawe.

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo we atajya amwubaha iyo yambaye indi myenda ndetse ngo ntashobora kumukoraho igihe yambaye imyenda isanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa