skol
fortebet

Umurobyi yarobye ifi ifite mu maso nk’ah’abantu

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

Umurobyi witwa Abdallah wo mu gihugu cya Indonesia witwa Abdullah Nuren,yavuze ko atazibagirwa umunsi wa tariki ya 21 Gashyantare kuko yarobye ifi ifite mu maso nk’aho umuntu nyamara asanzwe aroba ifi zisanzwe.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru CNN Indonesia, cyatangaje ko uyu murobyi utuye ahitwa Rote Ndao yatunguwe n’iyi fi yihariye kuko ifite ishusho y’umuntu.Iyi fi yakwirakwiriye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu murobyi ntiyizeraga ibyo yari amaze kubona ubwo yari amaze kuroba iyi fi yari ifite amaso Manini,umunwa nk’uw’umuntu ndetse ngo yagize ngo ni bimwe yabonye mu mafilime.

Icyakora,iyi fi yayibonye mu nda y’igifi kinini cya Shark yari yarobye ari kumwe n’izindi 3 zo zari zisanzwe.

Ifi zindi zari zisa na nyina ariko iyi imwe yo yari itangaje kuko yabonye isa n’umuntu agahita ayifotora akayikwirakwiza hose.

Umuhanga mu kwita ku nyamaswa, David Shiffman yavuze ko iyi fi kuba isa kuriya ari ibintu bisanzwe kuko ngo hari indwara zifata inyamaswa zigatuma zivuka zisa mu buryo butandukanye n’uko abantu bazimenyereye.

Yagize ati “Ntabwo nabikoreye iperereza ariko abahanga navuganye nabo bambwiye ko biterwa n’indwara yitwa cyclopia ihindura isura yazo.”

Uyu mugabo,Abdallah yavuze ko iyi fi yabonye abantu benshi cyane baza kumusaba ngo bayigure ariko yarabangiye nawe yifuza gukomeza kuyitunga.Yagize ati “Ndatekereza ko iyi izanzanira amahirwe .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa