skol
fortebet

Umurobyi yishe mugenzi we amuhoye inusu y’ubugari bari batetse

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu karere ka Buvuma yatangaje ko yataye muri yombi umurobyi wishe mugenzi we amuhoye kurya ubugari bari batetse mu inusu y’ifu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wishwe yitwa Muzamiru Mulimu , yari afite imyaka 25 ndetse ngo yakomokaga ahitwa Nalubaale mu karere ka Buvuma.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo uwitwa Bumali Onyiga Nyanzi w’imyaka 18 yishe mugenzi we amuhoye iyi nusu y’ubugari bari batetse.

Uwitwa John Ssekimpi watanze amakuru,yavuze ko uwishe n’uwishwe babanaga mu nzu imwe ndetse ngo bari inshuti cyane ko bari bahuje umwuga wo kuroba.

Igihugu cya Uganda nacyo kiri mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka,nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangarije kuri TV y’igihugu bimwe mu byemezo byo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus mu gihugu cya Uganda aho yategetse ko abantu bose baguma mu rugo, amateraniro yose ahuriza hamwe abantu agafungwa mu gihe kingana n’ukwezi.

Ibyemezo perezida Museveni yafashe mu rwego rwo kurinda ko Coronavirus ikwirakwira muri Uganda birimo ko:

Gufunga amashuri yose mu gihugu igihe cy’ukwezi.Ibikorwa byose by’amadini n’amateraniro y’abasenga,utubyiniro,imikino,utubari,ibitaramo,cinema, byagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.Nta bukwe bwemewe mu minsi 32 iri imbere.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Inama zose zihuza abantu benshi, ibikorwa byo kwiyamamaza, amamurikabikorwa n’ibindi bihuza abantu benshi...nabyo byahagaritswe iminsi 30.Gushyingura bizajya bikorwa n’abantu ba hafi mu miryango.

Abaturage ba Uganda bavuye mu mahanga bategetswe guhita bishyira mu kato mu minsi 14 kandi bakiyishyurira.

Kuva muri Uganda haboneka umuntu wa mbere wanduye Coronavirus kuwa 20/03/2020 kugeza uyu munsi hamaze kuboneka abantu 75 banduye iyi virus.

Perezida Museveni yavuze ko guhera saa sita z’ijoro ryo kuwa 01 Mata 2020, ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe. Inzu zose z’ubucuruzi zigafunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa