skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 106 n’umukecuru w’imyaka 105 bakoze isabukuru y’imyaka 80 bamaze babana banahishura ibanga ryabashoboje kurambana

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Umusaza n’umukecuru bafite agahigo ko kuba aribo bashakanye bamaranye imyaka myinshi,bakorewe isabukuru y’imyaka 80 bamaze barushinze mu birori byabereye mu rugo rwabo ruherereye Austin muri Leta ya Texas.

Sponsored Ad

John na Charlotte Henderson baherutse guhabwa igihembo cy’umugabo n’umugore barambanye kurusha abandi ku isi na Guinness Book of Records.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yabo y’imyaka 80, John w’imyaka 106 yatwaye umugore we Charlotte w’imyaka 105 aho bahuriye bwa mbere arangije ahamuhera indabo zisa nizo yamuhaye.

John yabwiye abanyamakuru ko ibanga ryatumye we n’umugore we barambana ari ukubahana ndetse bakabwirana utugambo tw’urukundo buri munsi.

Umwuzukuru wabo yavuze ko aba basaza batajya bemera gutandukana ndetse ngo ikibashimisha ari uguhorana.

Ikindi ngo kibashimisha n’ukubwira abantu inkuru z’urukundo rwabo.



Ibitekerezo

  • Mbega byiza weeee!! Nibe abantu tutasazaga,tugahora turi abajene!!! Ariko se mwaba muzi impamvu dusaza?Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa