skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 65 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inkoko y’abandi kugeza ayishe

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

Umusaza witwa Pius Mwendo usanzwe arinda ikigo cy’amashuri cya Kahawa West mu gihugu cya Kenya yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa kane azira gusambanya inkoko ya nyiri inzu yari acumbitsemo kugeza ayishe.

Sponsored Ad

Mwendo yagejejwe imbere y’urukiko rwa Makadara nyuma yo gufatwa kuwa 30 Mutarama asambanya inkoko ya nyiri urugo yari acumbitsemo witwa Francis Waweru, biyiviramo gupfa.

Nyuma yo gusambanya iyi nkoko,uyu musaza yatawe muri yombi agezwa imbere y’urukiko ariko umucamanza aaba ko bamusuzuma bakareba niba nta kibazo cyo mu mutwe yari afite.

Mwendo yavuze ko iyi nkoko atigeze ayisambanya ahubwo yayishe by’impanuka ndetse avuga ko yemeye kuyishyura.

Iyi nkoko yarafotowe ikimara gupfa ndetse na veterineri yayifashe ibizamini kugira ngo arebe niba koko Mwendo yarayisambanyije.

Urukiko rwarekuye uyu musaza nyuma yo gutanga ingwate y’ibihumbi 100 by’amashiringi ya Kenya.Ruzasuzumwa kuwa 01 Nyakanga 2020.

Ibitekerezo

  • AHAA IRUBA RIRAGWRA

    Ariko n’akataraza kazaza kabisa! ishyano ryagwiriye isi ku rwego rukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa