skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 92 amaze imyaka 80 yaranze kogosha umusatsi we atinya ko abikoze yapfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Vietnam witwa Nguyen Van Chien, mu gace ko mu majyepfo y’ahitwa Mekong Delta,amaze imyaka 80 atogosha umusatsi we ariyo mpamvu wakuze cyane ukareshya na metero 4,5.

Sponsored Ad

Uyu musaza w’imyaka 92 yavuze ko amaze iyi myaka atogosha uyu musatsi we kubera ko atinya ko abikoze yahita apfa.

Uyu musatsi we yawuhinduye deredi ndetse afite imyizerere ivuga ko umuntu adakwiriye gukuraho cyangwa gukata ibice yavukanye.

Bwana Chien yagize ati “Nizera ko nkase umusatsi wanjye nahita mpfa.Nahisemo kutagira icyo nguhinduraho,sinawusokoza.Icyo nkora n’ukuwitaho nkambara agatambaro kawurinda kuma no kujyamo umwanda,ugasa neza.”

Uyu musaza atuye mu cyaro kiri ku birometero 80 uvuye mu mujyi wa Ho Chi Minh.
Chien wizera imana 7 z’inyembaraga,yavuze ko ari umuhamagaro we gutereka umusatsi ukaba muremure cyane.

Yavuze ko yasabwe kuwogosha akiri mu ishuri ariko yaje kurivamo ageze mu mwaka wa 3 ahita afata umwanzuro wo kutazongera kuwogosha,kuwumesa no kuwusokoza.

Yagize ati “Ndabyibuka umusatsi wanjye wari umukara ari mwinshi ndetse ukomeye.Narawusokozaga kugira ngo ube mwiza.Ubwo numvaga ijwi ry’imana,nahise menya ko natoranyijwe.

Nafashe umusatsi wanjye nijoro nsanga wakomeye cyane.wahise ufata ku mutwe wanjye uba ikintu ukwacyo.”

Chien n’umuyoboke w’idini ryitwa “Dua” ryizerera mu myembe.Iri dini ryiswe kuriya kubera izina ry’uwarishinze wavuze ko yabonye ubuzima kubera kurya imyembe.

Iri dini ntiryemewe muri Vietnam kubera ko Leta irifata nk’iry’ikinyoma.

Umuhungu wa Chien wa 05 niwe umufasha kwita kuri uyu musatsi we wabaye muremure, cyane ko yizera ko ariwo umurinda urupfu.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa