skol
fortebet

Umushoferi yagonze umugenzi ari kwambukiranya umuhanda ariruka nyuma amenya ko ari sebukwe

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umushoferi w’umugore witwa Fatheha Begum Abedin ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yagonze umugenzi warimo kwambukiranya umuhanda muri Zebra Crossing akomeza kwiruka ariko nyuma yaje kumenya ko ari sebukwe yagonze.

Sponsored Ad

Uyu mushoferi wari warangariye kuri Telefoni ye yakoze amahano agonga sebukwe atabizi ajyanwa mu bitaro arembye,cyane ko nyuma yo kumugonga atigeze amwitaho ahubwo yirukanse arahunga.

Uyu mugore yagongeye sebukwe ahitwa Highfields mu mujyi wa Leicester mu Bwongereza muri Gashyantare 2018 ariko yafashwe amashusho na CCTV bituma polisi imuhiga bikomeye.

Abedin yagerageje kubeshya polisi ibinyoma byinshi byatuma adafungwa ariko ntabwo byamukundiye kuko amashusho yamutamaje.

Urukiko rwa Leicester rwatangaje ko nubwo yabeshye cyane ariko Polisi yashatse ibimenyetso bikomeye bimushinja kugonga uyu sebukwe yarangaye cyane ko atigeze ahagarara kandi uyu yarimo kwambukira muri Zebra crossing.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko atazi iby’iyi mpanuka ariko nyuma yemera ko bishoboka ko ariwe wayikoze ariko yari yataye ubwenge kubera uburwayi bwa Asthma bwari bumumereye nabi.

Kubera umuvuduko iyi modoka yari ifite,yakubise uyu musaza w’imyaka 61 agwa kure ndetse n’ikirahuri kirameneka.

Uyu mugore yavuze ko iyi modoka itangijwe n’iyi mpanuka ahubwo byatewe n’abajura bayimenaguye bashaka kumwiba telefoni ye.

Uyu mugore yahakanye ko atarimo gukoresha telefoni ariko abahanga mu kugenzura telefoni basanze yarasibye ubutumwa 32 burimo nubwo yasibye agonga sebukwe.

Uyu mugore ukora muri Pharmacy yahamwe n’ibyaha 2 birimo guteza impanuka biturutse mu gutwara nabi ndetse no kubeshya ubutabera.

Uyu mugore yagejejwe imbere y’urukiko kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ari kumwe n’umuryango we ndetse na sebukwe yagonze ariko nyuma agakira.
Uyu mugore yakatiwe gufungwa amezi 18 nyuma yo guhabwa na biriya byaha 2 ndetse ahagarikwa imyaka 2 adatwara imodoka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa