skol
fortebet

Umusirikare wo mu ngabo z’Ubwongereza yaciye ibintu kubera guterera ivi ku ngoro y’ubwami bw’Ubwongereza [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Umusirikare mu ngabo z’ubwami bw’Ubwongereza witwa Matthew Gallimore,yaciye ibintu mu binyamakuru kubera ukuntu yatereye ivi ku ngoro ya Buckingham Palace y’ubwami bw’ubwongereza agasaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Sponsored Ad

Uyu musirikare w’imyaka 35 yahengereye amaze guhabwa umudali wa MBE uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihugu bya UK,arangije ahita akubita ivi hasi muri iyi nyubako iri mu ziyubashye cyane asaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Matthew Gallimore,usanzwe ari umutekinisiye w’indege mu bwami bw’Ubwongereza yahawe uyu mudari w’ishimwe n’igikomangoma William arangije ahita anaterera ivi muri iyi ngoro.

Matthew Gallimore yatangaje ko bitari kumworohera gutungura umukunzi we Adele ngo amwambikire impeta mu ngoro imbere,ariyo mpamvu yabikoreye ku muryango wayo.

Uyu musirikare yavuze ko amaze guhabwa imidali 5 mu ngabo ariko yose yayigezeho ari kumwe n’uyu mukunzi we ariyo mpamvu yiyemeje kumusaba ko babana akaramata.

Mu rwego rwo kwishimira ko uyu munsi wabo wagenze neza, aba bombi bafitanye umwana w’amezi 20, bahise basohokera muri hotel yitwa The Ritz Hotel I London.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa