skol
fortebet

Umusore bamukoreye agashya akorerwa Groom Shower bamuha ibirongoranwa akeneye byose[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Bimenyerewe ko umukobwa ugiye gukora ubukwe abakobwa b’inshuti ze hamwe n’ababyeyi bishyira hamwe bakamutegurira icyo bita Bridal Shower bakamufasha gusezera kubukumi.

Sponsored Ad

Uyu ni umuco waturutse i mahanaga ariko umaze kwamamara mubihugu byinshi kuko bifatwa nk’umunsi wanyuma umukobwa ahura n’inshuti ze hamwe naba Nyirasenge bakamugira inama ndetse bakagira nibyo bamugenera bizamufasha kubaka urugo rushya.

Ibi birori akenshi bikunze gukorerwa abakobwa ndetse bigategurwa n’abakobwa bagenzi be aho akenshi biba umugeni atabizi.

Ibi birori ntibyari bimenyerewe kubahungu, icyatunguranye cyane ni umusore w’i Burundi witwa Eric wagaragaye yishimirako yakorewe ibirori byo gusezerwaho nk’umusore ugiye kurushinga.

Ni ibirori bise Groom Shower aho uyu muhungu inshuti ze za mutunguye, zikamukorera ibi birori byo kumusezeraho nk’abasore babanye nawe.

Muri ibi birori byo gusezera kuri uyu musore bamuhaye ibintu byinshi bitandukanye harimo ibyo azifashisha murugo rwe rushya, yahawe ibyo kurya, ibikoresho byo mu nzu ndetse ahabwa n’inama zuko azajya yitwara hamwe n’umugore we mugihe bari murugo.

Nubwo umuhango nk’uyu utamenyerewe kubasore, abantu benshi bashimye iki gikorwa bavugako uyu musore yafashijwe cyane kuko bamuhaye ibintu byinshi yagombaga gukenera ubwo azaba arikumwe n’umugore we murugo rwabo rushya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa