skol
fortebet

Umusore n’umukobwa bahimbye umutwe wo guterera ivi mu kabari kugira ngo bagurirwe inzoga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Corinne Miller n’umusore bakundana witwa Adam Carroll bakoreye agashya muri Atlanta ho muri Amerika ubwo binjiraga mu tubari 2 bagahimba umutwe wo kuhaterera ivi kugira ngo abari kutunyweramo babishimire babagurire inzoga ku buntu.

Sponsored Ad

Aba bombi ngo bari bamaze ukwezi kumwe bakundana ariko icyaka cyababanye icyorezo mu nzira berekeza muri Atlanta bavuye Alabama bahitamo guhimba umutwe wo kujya guterera ivi mu tubari 2 babeshya kugira ngo banywe inzoga z’ubuntu.

Uyu mutwe w’aba bakunzi b’agatama warabahiriye kuko bakimara guterera ivi muri utu tubari twombi,rubanda rwifuje gusangira ibyishimo nabo rugura inzoga baranywa karahava.

Corinne Miller n’umukunzi we Adam Carroll bakomoka muri Alabama bapanze uyu mutwe mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga bari bitwaje yari kubafasha kwizihiza isabukuru bageze muri Atlanta.

Ubu butekamutwe aba bombi babukoze muri Nyakanga umwaka ushize ariko nyuma y’amezi 6 bongeye gutumira inshuti n’imiryango noneho uyu Adam atera ivi bya nyabyo atabitewe n’icyaka ahubwo abitewe n’umutima ukunda.

Corrinne w’imyaka 29 akimara kuvuga “Yes” yagize ati “Twembi duhuje amashyengo.Biri mu bikomeza urukundo rwacu.Abantu batuguriye inzoga nyinshi badushimira.Nishimira ko twabikoze kuko Adam yabashije kuzigama amafaranga angurira impeta nziza cyane.”


Ibitekerezo

  • birarenze 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa