skol
fortebet

Umusore ukiri muto yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yarokoye akana k’agakobwa kahanutse kuri etaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 17 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yatabayemo umwana w’imyaka 2 wahanutse kuri etaje ya kabiri ,akamufata atarikubita hasi ngo apfe.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’imyaka 2 uvuka ku babyeyi bo muri Syria witwa Doha Muhammed yatabawe n’Umunya Algerian uba muri iki gihugu cya Syria witwa Feuzi Zabaat,wasimbutse akamufata ataragera ku butaka nyuma yo guhanuka mu igorofa rya kabiri.

Zabaat yarimo akubura ku muhanda abona uyu mwana ahanutse kuri etaje niko kumufata atarikubita hasi,abantu benshi bamukomera amashyi cyane.

Nyuma yo gusingizwa n’abantu kubera iki gikorwa yakoze ndetse amashusho ye agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa na CCTV,Zabaayt yagize ati “Nakoze ibyo nagombaga gukora kubera urukundo rwa Allah.”

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Syria yavuze ko uyu mwana yaciye mu rihumye nyina yarangariye mu guteka ajya gukubaganira ku idirishya bimuviramo guhanuka.

Ababyeyi b’uyu mwana bishimiye cyane uyu musore watabaye umukobwa wabo, bamuhemba amadolari 35 y’Amerika.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa