skol
fortebet

Umusore w’umunyafurika yakoze ubukwe bwatangaje benshi n’umukecuru w’umuzungu umurusha imyaka 48[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abantu benshi bakizera ko urukundo ari impumyi kuko bagenda babona benshi bajya mu rukundo nyamara bigaragara ko batakabaye baruhuriramo bitewe n’ibintu byinshi baba badahuje,ibi byongeye gushimangirwa n’umusore ukomoka muri Nigeria wakoze ubukwe budasanzwe n’umuzungukazi w’imyaka 79.

Sponsored Ad

kuri uyu wa mbere tariki ya 25 werurwe 2019 kuri konti ya twitter y’uwo bita Funke Fatai ukoresha amazina ya @Phunkey hagaragaye amafoto y’ubu bukwe bw’aba bombi yagaragazaga ubumwe n’ibyishimo bari bafitanye kuri uyu munsi wabo w’ubukwe bari mu myambaro myiza y’abageni.

Amakuru dukesha urubuga zimbabwehuchi.com avuga ko aba bombi bari bamaze igihe kitari kinini bakundana ahubwo nyuma yuko bahuye buri wese akiyumvamo undi bahisemo guhita basezerana kumugaragaro bakereka isi yose ko urukundo rwabageza kuri byinshi mu gihe cyose bakundanye bataryaryana.

Iki kandi kikaba ari ikintu kimaze kuba igisanzwe ndetse n’akamenyero ku banyafurika benshi aho abasore bakiri bato usanga basigaye basohokana n’abagore bakuze cyane mu tubyiniro ndetse rimwe na rimwe bikarangira basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo,reka twe tubifurize urugo rwiza rurangwa n’urukundo ndetse n’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa