skol
fortebet

Umusore wasambanyije umukecuru w’imyaka 92 yaciye ibintu kubera ibyo yatangaje kuri iki cyaha ashinjwa

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 21 witwa Reeaz Khan wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umukecuru w’imyaka 92 bikamuviramo urupfu bahuriye mu nzira, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma asambanya uyu mukecuru kuko ngo asanzwe afite umukunzi batera akabariro igihe cyose abishaka ndetse ngo yari afite abandi bagore asambanya ku ruhande.

Sponsored Ad

Uyu musore Khan yashinjwe gusambanya umukecuru witwa Maria Fuertes ukomoka mu mujyi wa New York kuwa 06 Mutarama 2020 bahuriye mu nzira.

Maria Fuertes yasanzwe aryamye ku muhanda ahitwa Queeens mu saa munani z’ijoro afite ibikomere bikaze byanatumye agwa mu bitaro.

Polisi yavuze ko uyu musore yakurikiye uyu mukecuru wari ugiye kugura ibiryo by’ipusi yagera ahantu hihishe agahita amufata amuturutse inyuma akamusambanya.

Khan we yavuze ko yasanze uyu mukecuru ku nzira agerageza kumufasha guhaguruka ariko kubw’impanuka aranyerera amugwa hejuru ipantaro ye irafunguka.

Uyu musore yavuze ko hari undi muntu waje afata ku ngufu uyu mukecuru wari waguye hasi asa n’uwataye ubwenge.

Khan yabwiye New York Daily News ati “Ni gute nasambanya umukecuru w’imyaka 92?.Mfite umukunzi kandi hari abandi bagore benshi nakoranaga nabo imibonano mpuzabitsina.

Nanjye mfite nyogokuru nitaho.Muhanagura amarira,ndamuterura ndetse mufasha kugera kwa muganga iyo afitanye gahunda na dogiteri.”

Se w’uyu mwana yavuze ko atahakana ko ibyo ashinjwa yabikoze aho yagize ati “Ubyara abana ariko ntabwo warema imitekerereze yabo.Turasaba imbabazi ku byabaye ndetse tunihanganishije umuryango w’uriya mukecuru.

Uyu musore yabwiye abapolisi bakimufata ko yageragezaga gufasha uyu mukecuru hanyuma ipantalo ye irangwa,igitsina cye kimukoraho.

Uyu mukecuru yasanzwe ku muhanda yavunitse imbavu,igufwa ryo mu rukenyerero ndetse afite ibikomere ku ijosi no mu gatuza.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,Khan yahamwe n’ibyaha byo kwica uyu mukecuru wari ufite abana 2 b’abahungu.Amashusho yagaragaje ko uyu musore ariwe wakoze iki cyaha.

Ibitekerezo

  • Ndumiwe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa