skol
fortebet

Umusore yaciye ibintu ku isi kubera guterera ivi mu myigaragambyo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Umusore wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Demola yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera guterera ivi mu myigaragambyo yo kwamagana itsinda ryigenga ry’abapolisi rishinzwe kurandura ubujura (SARS) bakoreraga mu mujyi wa Lagos akambika impeta umukunzi we.

Sponsored Ad

Uyu musore n’umukunzi we bari bifatanyije n’abanya Nigeria benshi mu kwamagana iri tsinda ryigenga ry’abapolisi rishinzwe kurandura ubujura (SARS) rikomeje gushinjwa gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko,iyicarubozo no kwica abantu muri Nigeria.

Ari kumwe n’inshuti ze,Demola,yateye ivi mu muhanda ubwo iyi myigaragambyo yari irimbanyije asaba umukunzi we kumubera umugore undi nawe aarabimwemerera.

Inyuma y’abo hari uwari ufite icyapa cyanditseho ko bifuza kwambika impeta abakobwa bose bitabiriye iyi myigaragambyo.

Uyu musore akimara kubona igisubizo cyiza yanditse kuri Twitter ati “Nasabye urukundo rw’ubuzima bwanjye ko yambera umugore arambwira ngo “yego”.Inshuti zanjye zari kumwe nanjye ziranshimira… #SarsMustGoNow.”

Umwe mu bakunze uyu mwanzuro w’uyu musore yamwandikiye ati “Nabonye ibi biba.Nari mbizi ko hari umuntu uraterera ivi mu myigaragambyo.Turashimira iyi myigaragambyo ku ruhande rumwe kuko izafasha bamwe guhura n’abagore babo bo mu gihe kizaza.Bazabwira abana babo ko bahuye mu myigaragambyo yahinduye ubuzima bwanyu buba bwiza.”

Undi yagize ati “Abana banyu bazavukira muri Nigeria nziza.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa