skol
fortebet

Umusore yakorewe ubugome bukabije nyuma yo gushinjwa kwiba telefoni y’abandi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde umusore yakorewe ubugome bukabije ubwo yafatwaga n’abasore bamushinje kubiba telefoni yabo bafata amaguru ye bayazirika mu kirere umutwe ureba hasi barangije bamukubitisha umugozi yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Uyu musore ukiri muto uzwi nka Jufan yashinjwe kwiba iyi telefoni mu mujyi wa Haridwar wo mu ntara ya Uttarakhand,atangira guhatwa inkoni n’aba bantu bamuziritse bamucuritse mu kirere.

Polisi yavuze ko uyu musore yarenganye kuko atigeze yiba iyi telefoni nkuko bivugwa n’aba bantu bamukubise bakamwangiza cyane.

Jufan wahohotewe yagize ati “Nari mu kazi ubwo itsinda ry’abantu 6-7 baje baratwara.Banshinje ngo nibye telefoni yabo batangira kunkubita ibiboko bakoresheje Lathis [inkoni ikoreshwa mu mirwanire ya martial arts].Banziritse ku giti bamara amasaha menshi bankubita bimviramo kuvunika ukuguru.”

Amashusho yakwirakwijwe hose yagaragaje aba basore bari gukubita uyu musore bamuziritse ku giti gusa polisi yahise ihagoboka nubwo itarabasha guta muri yombi abakubise uyu musore.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa