skol
fortebet

Umusore yishwe na telefoni ye yakoreshaga iri ku muriro [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kritsada Supol ukomoka ahitwa Chonburi muri Thailand,yishwe na telefoni ye yumviragaho umuziki icaginze, imuturitsa amatwi.

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore yari aryamye,yacaginze telefoni ye ku muriro,arangije ayicomekamo Headphones ze,birangira imuturikiye mu matwi bimuviramo urupfu.

Kritsada w’imyaka 24 yahuye n’uruva gusenya yapfuye ubwo yari afite indangururamajwi y’izi Headphones mu kanwa,bikekwa ko ashobora kuba yarimo avugana n’umuntu.

Mu mafoto yafashwe y’uyu musore,yagaragaye yahiye amatwi ndetse n’umunwa we wajemo ifuro bigaragara ko yahiye bikomeye.

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko uyu musore yatwitswe n’iyi telefoni ye yakoreshaga icaginze,ndetse ko nta muntu n’umwe wamutwitse nubwo bagiye gukorera isuzuma umurambo we.

Abaturage bo muri Thailand bababajwe n’urupfu rw’uyu musore ndetse beeza ko charger bakorerwa n’uruganda ziri ku rwego rwo hasi ndetse zikunze guteza impanuka.

Mu mwaka ushize umunya Brazil witwa Luiza Pinheiro nawe yatwitswe na telefoni ye ubwo yayikoreshaga icaginze ku muriro.





Ibitekerezo

  • Tujye twitondera ibikoresho by’abazungu.Muribuka wa mudamu uherutse kwicwa na gaz atetse.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Imana ubwayo niyo igusaba kuyishaka ukiriho muli Zefaniya 2 umurongo wa 3,kugirango uzarokoke ku munsi wa nyuma. Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa