skol
fortebet

Umuyisiramu wakundaga kwifotoza ari kumwe n’ibizungerezi byambaye impenure yakatiwe igifungo cy’imyaka 1,075 azira guhohotera abagore

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

Umunya Turkia wigisha amahame y’idini ya Islam yakatiwe igifungo cy’imyaka 1,075 kuri uyu wa mbere azira kwifotozanya n’abakobwa bambaye imyenda ishotora abagabo kuri TV aho urukiko rwamuhamije ibyaha bijyanye n’ubusambanyi.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Bwana Adnan Oktar yigishirije amasomo y’ubuhezanguni kuri TV imbonankubone ari kumwe n’aba bakobwa yitaga “ibibwana bye” biganjemo abibagishije imibiri ndetse ngo babyinaga bamuzenguruka muri studio z’iyi TV.

Uyu mugabo w’imyaka 64 yatawe muri yombi muri Kamena 2018 na polisi yo mu mujyi wa Istanbul ishinzwe kugenza ibyaha.

Bwana Adnan Oktar yakatiwe iki kinyagihumbi muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhohotera abantu bishingiye ku gitsina,gutesha agaciro abakobwa bakiri bato,gucuruza magendu,kuneka abanyapolitiki n’igisirikare,nkuko NTV yabitangaje.

Mu bantu 236 bari bafunzwe bakekwaho gufatanya icyaha na Adnan,78 nibo bagikurikiranwa n’urukiko.

Oktar yabwiye urukiko mu Ukuboza 2020 ko yagizeabakunzi b’abakobwa barenga 1000.Ati “Nkunda cyane abagore.Urukundo n’ikintu cyiza ku muntu.N’umuco mwiza w’umuyisilamu.”

Adnan Oktar yavuzwe cyane mu 1990 ubwo yari ayoboye agatsiko k’abantu bashinjwaga ibyaha by’ubusambanyi bukabije.

Abagore Adnan Oktar yahohoteye babwiye urukiko ko yabategekaga kunywa ibinini bibarinda gusama yarangiza akabafata ku ngufu.

Ubwo yabazwaga ku binini 69 000 birinda gusama byasanzwe iwe,Oktar yavuze ko abyifashisha mu kwirinda indwara z’uruhu no kwivura ibibazo agira mu gutera akabariro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa