skol
fortebet

Umwana w’imyaka 3 yafotowe ari koza amenyo y’ingona akoresheje uburoso [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 3 witwa Maharani ukomoka mu mujyi wa Tangerang muri Indonesia,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi kubera amashusho yafashwe ari koza amenyo y’ingona akoresheje uburoso.

Sponsored Ad

Uyu mwana urarana n’iyi ngona,bagasangira ndetse bagakina,yatunguye benshi kubera amashusho ari koza amenyo yayo akoresheje uburoso.

Uyu mwana ngo akunda iyi ngona cyane ndetse ngo yanze gutandukana nayo kuva se yayizana mu rugo mu mezi 8 ashize.

Se w’uyu mwana witwa Syahrul Effendi yavuze ko yaguze iyi ngona ireshya na sentimetero 80 ubwo yarimo igurishwa ifite ibikomere byinshi ku mubiri.

Yagize ati “Nagiriye impuhwe iyi ngona mpitamo kuyigura ngo nyiteho.Nayiguze amapawundi 22 kandi ingona isanzwe igura amapawundi 39.”

Nyuma yo kugura iyi ngona yarayivuye ndetse ayimenyereza umuhungu we Maharani none ubu bakundana ku buryo budasanzwe.

Syahrul Effendi yabwiye abanyamakuru ko mbere yakekaga ko ingona ari inyamaswa mbi cyane itabana n’abantu ariko ubu yasobanukiwe koi meze nk’andi matungo yose.



Ibitekerezo

  • Azamenya ko ali gikoko aruko kiriye, uliya mwana ! !agomba kuba adatekereza, cyangwa atuzuye,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa