Kigali
dnd

Umwana wavutse afite amenyo 4 yapfuye urupfu rw’amayobera

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 4125

Ni urupfu rw’amayobora rwabaye mu gihugu cya Zimbabwe nyuma y’ibyumweru bitatu gusa umwana avutse akaba yarahise yitaba Imana.



Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru thesoutherndaily.co.za, ivuga ko uyu mwana yari amaze kuzuza ibyumweru bitatu gusa mu gitondo ababyeyi babyutse basanga umwenge w’izuru umwe wavuyeho nyuma aza no kumera amenyo ane, ibintu batangaje ko byakozwe n’abapfumu.

Iri shyano ngo ryabereye mu gace ka Govit Farm, Mvurwi nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho witwa Makope.

Yagize ati; “Abayobozi b’Umudugudu wanjye baje kumenyesha iby’icyo gikuba bambwira ko byanabaye mu buryo bwihuse ku buryo banahise bashyingura umurambo.”

Makope yavuze ko bakeka ko icyabiteye ari amarozi ngo izuru rikaba ryarariwe n’ikiremwa kitamenyekanye, aho byabaye amu joro ari kuwa gatandatu, naho kumera amenyo bikaba mugitondo, nimugoroba umwana aza kwitaba Imana.

Ati: “Nta numwe wifuzaga kwegera ababyeyi kubera ubwoba, baramushyinguye kandi ntibari kubona ubushobozi bwo kumushyingura mu buryo bwiza.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu gace ke hajya haba ibintu bidasanzwe, aho hari n’abana b’abanyeshuri batatu bafite icyo bapfana bateranye inda akaba atarishimiye ibi byose biba mu gace ke.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo...

Umusore w’imyaka 18 witwa Van Beek yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga...
17 January 2020 Yasuwe: 9271 0

Umugabo wari umaze ibyumweru 3 abana n’ingona yabonetse ari muzima bitungura...

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari...
16 January 2020 Yasuwe: 10903 2

Miss watowe nk’ufite ikibuno cyiza ku isi yishushanyijeho isura ya Messi...

Nyampinga w’isi mu kugira ikibuno cyiza, Suzy Cortez,yaciye ibintu ku mbuga...
15 January 2020 Yasuwe: 10268 1

Pasiteri yafatiwe muri Hoteli amaze gukuramo ipantalo ngo asambanye umugore...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafatiwe mu cyuho muri Hoteli imwe muri...
14 January 2020 Yasuwe: 10370 1

Nyarugenge: Umugore yahindutse umugabo nyuma y’igihe arongowe

Mu mudugudu wa Muhoza,mu kagari ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu...
14 January 2020 Yasuwe: 17605 2

Abayisilamu bafatiye ibihano wa mwigisha wabo washyingiranywe n’umugore...

Abayobozi ba Islam mu gace ka Kyampisi bafatiye ibihano Sheikh Mohammed...
13 January 2020 Yasuwe: 6566 0