skol
fortebet

Urukiko rwategetse kompanyi yo mu Bufaransa kwishyura umuryango w’ umukozi wayo wapfuye ari gukorera imibonano mpuzabitsina mu kazi

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Urukiko rwategetse ko Kompanyi yo mu Bufaransa igomba kuryozwa urupfu rw’umukozi wishwe no guhagarara ko gutera k’umutima we ubwo yarimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu utaramenyekanye bari mu rugendo rw’akazi.

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu murwa mukuru w’Ubufaransa,Paris rwanzuye ko urupfu rwe ari impanuka yo ku kazi kandi ko umuryango we ugomba guhabwa impozamarira.

Iyo kompanyi yakoreraga yo yari yisobanuye ivuga ko uyu mugabo atari mu kazi yari yatumwe ahubwo yasanze umugore mu cyumba cya hoteli yari arimo batera akabariro katamuguye neza.

Abacamanza bavuze ko nkuko biteganywa n’amategeko y’Ubufaransa, umukoresha ari we wirengera impanuka ibaye ku mukozi ugiriye ibyago mu kazi.

Uwo mugabo, wahawe izina rya Xavier X, yakoraga akazi k’ubu-’ingénieur’ muri kompanyi ya TSO ikora mu bya gari ya moshi iri hafi y’i Paris.

Uyu mugabo yapfiriye muri hoteli mu rugendo rw’akazi mu Bufaransa mu mwaka wa 2013, bitewe n’icyo umukoresha we yise "imibonano mpuzabitsina yo guca inyuma uwo bashakanye akoranye n’umuntu atazi na busa".

Iyo kompanyi yari yanze icyemezo cy’ikigo cy’ubwishingizi mu buzima cya leta y’Ubufaransa cyari cyasabye ko urupfu rw’uwo mukozi rufatwa nk’impanuka yo ku kazi.

Icyo kigo cy’ubwishingizi mu buzima cyashimangiye ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu gisanzwe, "cyo kimwe no kujya mu cyumba cyo kogeramo [’douche’] cyangwa gufata ifunguro".

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwashyigikiye ibi byari byavuzwe n’ikigo cy’ubwishingizi mu buzima cya leta.

Urukiko rwavuze ko umukozi uri mu rugendo rw’akazi yemerewe ubwishingizi "mu gihe cyose cy’ubutumwa bwe bw’akazi [’mission’]", hatitawe ku byarubayemo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa