skol
fortebet

Urusamagwe rwariye umurinzi warwo arapfa nyuma yo kubura ubutabazi

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubusuwisi haravugwa inkuru ibabaje y’umugore ucunga ahororerwa inyamaswa wariwe n’urusamagwe yororaga imbere y’aba mukerarugendo bari basuye iki cyanya cyororerwamo inyamaswa mu mujyi wa Zurich.

Sponsored Ad

Nubwo hagikorwa iperereza ku rupfu rw’uyu murinzi w’iki cyanya cy’inyamaswa,abari kumwe nawe bavuze ko yariwe n’uru rusamagwe rwamuriye ubwo yinjiraga aho rwari ruri.

Bagenzi be barinda iyi Zoo bagerageje gutabara uyu mugenzi wabo wri mu mazi abira,ariko uru rusamagwe rwanze kuva ku izima ruramwica.

Uyu mugore w’imyaka 55 yariwe n’uru rusamagwe rwiswe Irina ubwo yinjiraga mu cyanya rwarimo wenyine assize bagenzi be baje kumutabara bakererewe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Zurich yagize ati “Ikibabaje n’uko ubufasha bwaje butinze.Umugore yapfiriye aho urusamagwe rwamuririye.”

Umuyobozi wa Zoo Zurich witwa Severin Dressen yavuze ko uru rusamagwe rwavutse mu mwaka wa 2015,ruzanwa mu Busuwisi ruvuye mu mu mujyi wa Odense muri Denmark mu mwaka ushize ariko byarangiye rwishe uwarurindaga.

Dressen yihanganishije umuryango w’uyu mugore ati “Twihanganishije cyane umuryango we.”Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugore yari amaze igihe kinini akora muri kiriya cyanya cyororerwamo inyamaswa.

Abantu bose babonye uru rusamagwe ruri kurya uyu mugore bahise bajyanwa ku ruhande babaha ubujyanama mu rwego rwo kubarinda ihungabana.

Ntabwo aribwo bwa mbere inyamaswa igiriye nabi umurinzi wa Zoo Zurich kuko mu Ukuboza umwaka ushize,Ingona yafashe ukuboko k’umurinzi.

Uyu murinzi yahise ajyanwa kuvurwa kuko yari yavunitse amagufu y’ukuboko hanyuma iyi ngona iraraswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa