skol
Kigali
startimes

Uyu mugabo yahamwe n’icyaha afungwa imyaka 39 kandi arengana none agiye guhabwa akayabo k’amamiliyoni y’impozamarira[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 25 February 2019 Yasuwe: 3908

Kuri iyi isi usanga hari abantu benshi barengana bagahanwa yewe bakanafungwa burundu kandi bagahamwa n’icyaha batakoze iyo hatabayeho ubugenzuzi bwimbitse ku bashinjacyaha,Craig Coley wo muri Leta ya California, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), agiye guhabwa indishyi ya miliyoni 21 z’amadolari nyuma yo gufungwa imyaka 39 azira ibyaha atigeze akora.


Amakuru aturuka kuri CNN avuga ko mu 1978 aribwo Coley kuri ubu ufite imyaka 71 yahamijwe kwica Rhonda Wicht n’umuhungu we Donald wari ufite imyaka ine.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi w’Umujyi wa Simi Valley, Eric Levitt, yavuze ko aribwo umuntu agizwe umwere muri California nyuma y’igihe kirekire afunzwe.

Ati “ Nubwo nta mafaranga wabona ashobora kugira ibyo ahindura ku byabaye kuri Coley, gukemura iki kibazo nicyo kintu gikwiye twakorera Coley n’umuryango wacu”.

Mu 2017 nibwo Jerry Brown wari Guverineri wa California yahaye imbabazi Coley wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi, ndetse Urwego rushinzwe gutanga indishyi rumuha miliyoni ebyiri z’amadolari, aho yari yabariwe amadolari 140 kuri buri munsi mu minsi 13 991 yamaze afunzwe kandi arengana.

Nyuma y’aho ariko Coley yatanze ikirego, aho yemerewe miliyoni 21 z’amadolari arimo miliyoni 4.9$ azatangwa n’umujyi wa Simi Valley, andi akazatangwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Uyu mugabo wari wahawe imbabazi yaje guhindurwa umwere nyuma y’uko abakora iperereza mu mujyi wa Simi Valley bavumbuye bimwe mu bizami by’amaraso (ADN) byakoreshejwe mu gucira urubanza Coley, mu 1980 urukiko rwari rwarategetse ko byangizwa.

Bavumbuye ko ikimenyetso gikomeye cyakoreshejwe mu guhamya Coley kwica bariya bantu babiri kiriho ADN y’abandi bantu, nyuma biza kwemezwa ko uwari ushinzwe iperereza kuri ibi byaha mu 1978 atabikoze uko bikwiye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukecuru w’imyaka 68 yashyingiranwe n’umusore w’imyaka 32 wamuguze miliyoni...

Umusore witwa Alka yatangaje ko abakecuru b’abazungu baza ku bwinshi mu...
29 September 2020 Yasuwe: 5845 0

Umugore wari umaze imyaka 2 yaraburiwe irengero yabonetse areremba hejuru...

Umubyeyi w’imyaka 46 witwa Angelica Gaitan ukomoka muri Colombia yagaragaye...
29 September 2020 Yasuwe: 4726 0

Wa mukobwa wemeza ko afite ikibuno kinini muri Afurika wakundanye...

Umuhanzi uzwi nka Grand P ariko amazina ye akaba Moussa Sandiana Kaba,umaze...
29 September 2020 Yasuwe: 5107 0

Umugabo yataye ubwenge ku munsi w’ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko umugeni we...

Umugabo uzwi ku izina rya Omwenga wo mu gihugu cya Kenya yituye hasi ata...
29 September 2020 Yasuwe: 5932 0

Umugeni yaguye mu maboko y’umugabo we nyuma yo gusezerana kubana...

Umugore witwa Hayley Hale w’ahitwa Rhymney Valley yataye ubwenge ubwo yari...
28 September 2020 Yasuwe: 6465 0

Umugore n’umugabo bafashwe bari guterera akabariro imbere y’isoko bajyanwa mu...

Umugabo witwa Adrian Butler w’imyaka 51 n’umugore we Natasha Rice w’imyaka 34...
28 September 2020 Yasuwe: 5056 1