skol
fortebet

Wa mugabo wabeshye ko yapfuye akazurwa na Pasiteri wo muri Afurika y’Epfo yapfuye bya nyabyo

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Zimbabwe wabeshye ko yapfuye akazurwa na pasiteri wo muri Afrika y’Epfo witwa Alph Lukau muri Gashyantare uyu mwaka,yapfuye by’ukuri azize uburwayi mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Uyu munya Zimbabwe,Brighton ‘Elliot’ Moyo na pasteri Lukau baciye ibintu muri Gashyantare ubwo bashyiraga hanze amashusho agaragaza uyu mugabo ari kuzuka nyuma y’aho byavugwaga ko yari amaze iminsi 3 apfuye.

Ibinyamakuru bitandukanye byacitse ururondogoro bivuga ko uyu Alph Lukau afite imbaraga zidasanzwe,ariko abandi banyamadini baramurwanya karahava bamusaba ko niba afite imbaraga zazura umuntu yabazurira Mandela.

Umwe mu bagize umuryango wa Moyo yabwiye ikinyamakuru H-Metro ko uyu mugabo wari ufite umugore nta mwana,yashyinguwe kuwa Gatandatu nyuma yo kwicwa n’uburwayi.Yagize ati ‘yamaze iminsi 3 arwaye igifu,arapfa”

Amakuru avuga ko uyu mugabo Brighton Moyo yayobotse itorero rya Alleluia Ministries International kubera ko yari arwaye SIDA.Yasanze pasiteri Lukau kugira ngo amukize birangira bafatanyije kubeshya isi yose.

Alleluia Ministries International iherutse gutangaza ko ibyavuzwe ko pasiteri wabo Lukau yazuye Brighton ari ukubeshya ahubwo wari umukino bakinaga.

Brighton Moyo yishwe n’ubudwayi bw’impyiko zamurembeje ndetse yari arwaye indwara y’igituntu kuko yari arwaye HIV.

Ibitekerezo

  • Ibi bijye bibera isomo abayoboke b’amadini ababeshya ko bakora ibitangaza.Ngo bavura indwara,ubumuga kandi bakazura abapfuye.Nkuko byagenze kuli uyu musore,Pastors bazana abantu tutazi,bakaza bigize abarwayi cyangwa abamugaye.Pastor yabakoraho bakavuga ngo barakize!!
    Kuki se badakiza abantu tuba tuzi??Kuki abo tuzi barwaye cyangwa baremaye batajya babakiza?
    Kuli batajya muli CHK na Faysal gukiza abarwayi no kuzura abapfuye?Mujye mumenya ko baba bagamije kubarya amafaranga nta kindi.

    Ariko Mana!! Ni agahoma munwa pe!! Abantu bage bakinisha Imana aho gukinisha satani.

    Ubundi iyo wibeshye ugakinisha Imana ( Waba uyemera cg utayemera) birangira ikugize inshuti yayo cyane ko uba uri umwana wayo.

    Satani yo nta blague bavandi, nta n’ imikino !! iyo wihaye gukina nayo cg kuyikinisha birangira yo ikwandagaje KU gasozi nkukunguku, muri make nta n’ ihangane ikugirira.

    Izi ngirwakiriziya mu Rwanda zagombye gucika burundu.Abo bapotre intumwa zimana, zatumwe ryari? Gusa ibabapfu nyine biribwa n’abapfumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa