skol
fortebet

Wa mugore wagiye kuvura abagabo yambaye utwenda tw’imbere yahawe akazi gatangaje

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugangakazi w’Umurusiya witwa Nadia Zhukova w’imyaka 23 uherutse guca ibintu ubwo yajyaga kuvura abarwayi ba Coronavirus yambaye itaburiya ibonerana igaragaza utwenda tw’imbere yahawe akazi ko kwamamaza utwenda tw’imbere.

Sponsored Ad

Uyu muganga yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yinjiraga mu cyumba cyari kirwariyemo abarwayi ba Coronavirus b’abagabo baramurangarira cyane.

Abakuriye abaganga mu Burusiya bavuze ko uyu muganga yishe amabwiriza agenga imyambarire y’abaganga.

Ibi uyu mugangakazi yakoze byatumye uruganda rukora imyenda y’imbere rumwitabaza rumuha akazi ko kurwamamariza ndetse ngo yahawe akayabo karenze ako yahembwaga mu buganga.

Uyu mugangakazi yahawe kwamamariza uruganda rwa ZASPORT rukora imyenda ya siporo rwashinzwe n’umukobwa w’ushinzwe umutekano mu Burusiya.

Uyu mugangakazi yatewe isoni no kugaruka kuri iki gikorwa yakoze ubwo yajyaga ku kazi yambaye utu twenda tw’imbere.

Yagize ati ‘Ndumva ukuntu umunsi wa mbere iyo foto ijya hanze igakwirakwira hose kuri internet ariko uko yakwirakwiye cyane byarantunguye cyane.Ubwo navaga ku kazi buri wese yampaga inkuru ibinyamakuru byanyanditseho.”

Ubwo amafoto y’uyu muganga yajyaga hanze,benshi basabye ko Nadia ahagarikwa ku kazi kubera kutubahiriza amabwiriza y’umwuga ariko Guverineri w’intara ya Tula witwa Alexey Dyumin w’imyaka 47 avuga ko ntacyo azaba.

Uyu Guverineri uri mu bantu ba hafi ba Vladimir Putin,yavuze ko uyu muganga nta bihano byo kwirukanwa ku mirimo ye azafatirwa ndetse ngo yamusuye aho akorera akamuhumuriza.

Uyu mugore w’imyaka 23 yabwiwe na benshi ko imyitwarire ye idahwitse ndetse ko akwiriye kwirukanwa ku kazi.

Umuyobozi w’ibitaro uyu mugore akoramo witwa Dr Anna Savishcheva yabwiye Vesti Tula TV ati “Nta bihano na bimwe twigeze tumuha,yakomeje gukora.N’umukozi mwiza, w’umunyamwuga,utanga serivisi nziza ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’aho amafoto ye agiye hanze,guverineri Alexey Dyumin yakomeje kuvugana nawe ndetse we na bagenzi be yabashimiye akazi bakomeje gukora.”

Uyu muganga yambaye utu twenda dukurura abantu arangije arenzaho itaburiya ibengerana cyane yinjira mu cyumba kirwariyemo abarwayi ba Coronavirus.

Umwe mu baganga bakorana n’uyu mugore uzwi nka Nadia yagize ati “Sinamurenganya,ubushyuhe buba ari bwinshi muri iyi myenda.

Hashize igihe kinini imyenda yacu ishyushye cyane.Nta gihano na kimwe akwiriye.”

Dr Savishcheva yakomeje ati “Yari abizi ko itaburiya ibengerana cyane ariko ahitamo kwambara kuriya kubera ko bitoroshye kuyambarira hejuru y’imyenda igihe kirekire.

Icy’ingenzi n’uko afasha abarwayi ba Coronavirus.Ntabwo byari bikwiriye ko umwe mu barwayi amufotora.Yamutesheje agaciro kandi yarimo kumufasha.”

Bagenzi be bavuze ko amataburiya bakorewe y’amashashi atajuje ubuziranenge bityo atari ikosa ry’uyu muganga kwambara kuriya ari mu kazi.




Mugangakazi Nadia waciye ibintu kubera kujya kwa muganga yambaye utwenda tw’imbere yahawe akazi ko kumurika imideli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa