skol
fortebet

Wa mukobwa wemeza ko afite ikibuno kinini muri Afurika wakundanye n’umuhanzi ufite ikibazo cy’imikurire yahishuye umukino ukomeye barimo

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uzwi nka Grand P ariko amazina ye akaba Moussa Sandiana Kaba,umaze iminsi myinshi avugwa cyane mu binyamakuru kubera urukundo rudasanzwe akundana n’umukobwa ufite ubunini budasanzwe yatutswe na benshi kubera umugambi utangaje bafite.

Sponsored Ad

Grand P ufite uburwayi bumunga imikurire y’umuntu buzwi nka progeria, ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera urukundo rudasanzwe afitanye n’umunyamideli ukomoka muri Cote d’Ivoire witwa Eudoxie Yao ufite ubunini budasanzwe.

Grand P azwi cyane mu gihugu cye cya Guinea nk’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filimi ndetse akurikiranwa n’abasaga miliyoni kuri Instagram.

Uyu mugore witwa Yao wiyita Kim Kardashian w’umunyafurika,yavuze ko ariwe ufite ikibuno kinini muri Afurika y’Iburengerazuba.

Aba bombi bavuze ko bifuza gushyingiranwa muri Mutarama 2021 ndetse uyu Grand P arashaka kuziyamamariza kuyobora Guinea.

Mu butumwa Grand P yashyize kuri Facebook,yagize ati “Ntangaje ku mugaragaro ko nifuza kwiyamamariza kuyobora Guinea.Imana ihe umugisha Guinea.

Grand P yavuze ko agiye gushing ishyaka ryitwa Amour Consideration et Unite - "Love, Consideration, and Unity" rizamufasha kwiyamamaza.

Yao yongeyeho ati “Nzaba ndi muri Guinea ndi kumwe n’umugabo wanjye wejo hazaza Grand P,perezida ukurikiraho wa Guinea.Nzangiza ukwiyamamaza kwe.”

Yao yavuze ko nawe yigeze kugira igitekerezo cyo kuyobora Cote d’Ivoire ariko kandidatire ye barayinyonga.

Yagize ati “Nshyigikiye byimazeyo umugabo wanjye w’ahazaza Grand P perezida w’ahazaza wa Guinea.Kandidatire yanjye muri Cote d’Ivoire yaranzwe ariko sinacitse intege.

Tuzahure mu matora ya 2025.Nubwo ntari perezida wa Cote d’Ivoire ariko nshobora kuzaba umugore wa mbere muri Guinea.Ndabyizeye”

Amatora ya Perezida wa Guinea ategerejwe kuwa 18 Ukwakira aho uyu Grand P yiyemeje guhangana na Perezida Alpha Condé.

Mu minsi ishize,madamu Yao yatukanye n’abibasiye umubano wabo ati “Turishimye twembi kandi nicyo cy’ingenzi.Ingano yacu nta kibazo.Mwakoze mwese kudushyigikira ariko igihagararo ntigikora mu rukundo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa