Kigali

Ya Sake y’imyaka 4 yitwa Maurice yajyanwe mu Nkiko yatsinze urubanza[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 6 September 2019 Yasuwe: 6672

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko umuntu utunze isake wari warinubiwe n’abaturanyi kubera kubika kwayo mu rukerera bavuga ko ibasakuriza, ikirego cyabo nta shingiro gifite.



Iyi sake yitwa Maurice itaha ku kirwa cya Oléron ku mwaro w’inyanja ya Atlantique, yashinjwaga gusakuriza umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bafite inzu yo kuruhukiramo iri hafi aho.

Amakuru y’ijyanwa mu rukiko kw’iyi sake yarakwirakwiriye ku isi, bituma abantu benshi bavuga ko bifatanyije nayo muri ibyo bibazo.

Uru rubanza rurimo iyi sake rwatumye hatangizwa inyandiko ku rubuga rwa internet yiswe "Save Maurice", cyangwa "Rwana kuri Maurice", yashyizweho imikono 140,000 yo gushyigikira iyo sake.

Iyi sake y’imyaka ine y’amavuko, isa nk’iyahindutse icyamamare mu Bufaransa, aho ubwoko bw’iyi sake bwa "Gallic Cockerel" buri mu birango by’igihugu.

Hari ibicuruzwa byakozwe mu kwifatanya nayo mu rubanza ndetse yohererezwa n’amabaruwa yo kuyishyigikira avuye mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’Amerika, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Uru rubanza rukomeye rufatwa nk’ikimenyetso cy’ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’abaturage baba mu byaro byo mu Bufaransa ndetse n’abajya gutura mu byaro bahunze ubuzima bwo mu mujyi.

Christophe Sueur, umuyobozi w’akarere karimo n’iki cyaro Madamu Fesseau atuyemo, yabwiye AFP ati: "Uku ni ukutihanganirana gukabije - ugomba kubahiriza imigenzo y’abo usanze".


Undi muyobozi w’akerere witwa Bruno Dionis du Séjour, mu kwezi kwa gatanu yanditse ibaruwa ifunguye asaba ko amajwi yose yo mu buzima bw’icyaro - harimo kwabira kw’inka ndetse n’inzogera zo mu kiliziya - ashyirwa ku rutonde ndangamurage rw’Ubufaransa mu rwego rwo kuyarinda ibirego nk’ibyo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukwe yakubitiwe mu bukwe bwe nyuma yo gufatwa agiye guharika abandi...

Umukwe yirukanwe mu bukwe bwe n’ababutashye bagize umujinya nyuma y’uko...
14 February 2020 Yasuwe: 5398 1

Umugabo yamennye super glue mu gitsina cy’umugore we amushinja kumuca...

Umugabo witwa Denis Mumo ukomoka ahitwa Kitui muri Kenya arashinjwa kumena...
12 February 2020 Yasuwe: 6904 0

Umusaza w’imyaka 70 yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 5

Umusaza witwa Keya Kafeero w’imyaka 70, ukomoka ahitwa Buhirigi muri Uganda...
12 February 2020 Yasuwe: 3526 0

Umugabo yishwe n’ubwinshi bw’ibinini yanyoye kugira ngo bimufashe gutera...

Umugabo wo muri Nigeria yaciye ibintu kubera ubwinshi bw’ibinini bitera...
11 February 2020 Yasuwe: 7077 1

Umugore wari upfuye azize kongeresha amabere ye akaba manini bidasanzwe...

Umugore witwa Foxy Menagerie w’imyaka 42 ukomoka muri Leta ya Michigan muri...
8 February 2020 Yasuwe: 8032 0

Umusore n’umukobwa bahimbye umutwe wo guterera ivi mu kabari kugira ngo...

Umukobwa witwa Corinne Miller n’umusore bakundana witwa Adam Carroll...
8 February 2020 Yasuwe: 7355 1