skol
fortebet

Yakubiswe hafi yo gupfa nyuma yo kumufata ari hejuru ya Nyirabuja bari gusambana

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Danny Chimzda wo muri Zimbabwe yafashwe ari hejuru ya nyirabuja bari gusambana ubwo sebuja n’abandi bantu batandukanye bamutahiragaho baramuhondagura bamuhindura intere.

Sponsored Ad

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019, aho uyu Danny bivugwa ko yari amaze imyaka ibiri ari umuboyi muri urwo rugo rwa Sande ariko ifatwa rye ryajemo urujijo.

Ikinyamakuru Africamag ducyesha iyi nkuru cyangaje ko amayobera yabaye mu ifatwa ry’umuboyi na nyirabuja bari gusambana, ngo babaguye gitumo umusore ari hejuru ya nyirabuja ubwo nyirabuja abonye ko bafashwe yahise yihindura nk’uwataye ubwenge. Umusore we bahise batangira kumuhuragura hafi yo kumwica naho nyirabuja yigize nk’uwashizemo umwuka.

Umwe mubari bahari yagize ati”Umugabo yabaguye gitumo barimo gusambana.Umusore yakubiswe cyane birenze ubwenge bwe.Ubwo umugabo yasingiraga umugore agaramye ku gitanda ameze nk’uwapfuye umusore amuri hejuru,yakomeje kugarama nk’uwapfuye bamukoraho bakumva ahumeka ariko atavuga. Ubwo yakangutse nyuma y’amasaha ane ahita avuga ko atazi ibyaye byose ahita yitabwaho n’abaganga”.

Uyu mugore yaje guhembuka avuga ko yibuka ko yagaburiwe ibiryo n’uyu musore,ubwo amaze kubirya yahise acika intege ariko ko atazi niba yasambanyijwe n’ubwo umusore we nyuma y’uko inkoni zimurembeje yavuze ko babikoze kandi ko yohejwe na nyirabuja usanzwe umwifuza inshuro nyinshi ndetse ko atari ubwa mbere basambanye.

Naho uwitwa Vvashko yagize ati “Umugore yabonye ko bimubanye ibindi ahita yishyira muri koma.Umusore yakubiswe inkoni nyinshi zimurembeje arabivuga byose.Yavuze ko basambanaga buri gihe sebuja yakoze urugendo,mbese yari yabaye nyir’urugo.”

Umugabo n’abamufashije gukubita uyu musore bahise batabwa muri yombi naho umuhungu akomeza kuvurwa izo nkoni yakubiswe. Ni mu gihe kandi umugore yamaze amasaha ane mu bitaro akabeshya ko atazi ibyamubayeho ariko abazi ibye bavuga ko yari yibereye mu buryohe burenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa