skol
fortebet

Abagabo bane bajyanwe mu rukiko bashinjwa kwiba umusarani wa zahabu

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa mbere, ubushinjacyaha bwatangaje ko abagabo bane bakurikiranyweho kwiba umusarani wa zahabu mu ngoro yo mu majyepfo y’Ubwongereza, aho wabitswe mbere yo gushyirwa mu imurikagurisha.

Sponsored Ad

Uyu musarani wa zahabu ngo wibwe mu bujura bwakozwe mu gitondo cya kare, muri 2019.

Ubu wiherero bukora neza, bufite agaciro ka miliyoni 4.8 z’amapawundi (miliyoni 5.9 $), bwari mu bigomba gushyirwa mu imurikagurisha ry’umuhanzi w’umutaliyani mu ngoro ya Blenheim, akaba ari ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo ndetse n’ahantu hashyizwe mu murage w’isi wa UNESCO.

Ubushinjacyaha bukuru bw’Ubwongereza (CPS) bwatangaje ko James Sheen w’imyaka 39 yashinjwaga icyaha kimwe cy’ubujura n’ibindi bibiri bijyanye no kwimura umutungo bitemewe.

Abandi batatu - Michael Jones, Fred Doe na Bora Guccuk, na bo bari mu kigero cy’imyaka 30 - na bo bararezwe.

Polisi yavuze ko mu gihe cy’ubujura ko abajura binjiye mu ngoro bafite imodoka ebyiri maze biba uyu musarani mbere ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Ntabwo biramenyekana niba uyu musarani witwa "Amerika" waragaruwe kandi abayobozi ntibahise batanga ibisobanuro ku miterere yawo.

Aba bagabo bazagaragara mu rukiko kuwa 28 Ugushyingo 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa