skol
fortebet

Babonye umwana wabo bari bamaze imyaka 17 barabuze

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Wari umunezero n’ibyishimo mu rusengero rwitwa Bible Israel Church mu gace ka Majengo mu nkengero z’umujyi wa Narok nyuma yuko iryo torero riyoboye amasengesho ya Anne Wangoi, wagarutse mu rugo nyuma y’imyaka 17.

Sponsored Ad

Ayo makuru meza yatumye Citizen TV ijya gusura umudugudu wa Olokurto, aho umuryango wa Wangoi, ubu ufite imyaka 27, utuye.

Mu mwaka wa 2006, nyina wa Wangoi, Rachael Wanjiku, yatakaje icyizere nyuma y’amakimbirane yo mu rugo, bituma umukobwa we w’imyaka 10 y’amavuko aburirwa irengero.

Wanjiku avuga ko yishimye kongera kubona umukobwa we,avuga ko aribyo byishimo byinshi cyane agize mu buzima bwe, nyuma y’igihe kinini akoresha imbaraga mu kumushakisha mu matorero atandukanye.

Umukobwa we Wangoi, yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugaruka mu rugo.

Yibuka ko yajyanye n’incuti ye i Nairobi, aho batandukaniye, ariko Umugiraneza amujyana mu mujyi wa Othaya, mu Ntara ya Nyeri, mu rugo ruzwi nka Bewomi Beautiful Worship Ministry ruyobowe na Joseph Muthendeki.

Wangoi avuga ko nubwo ibibazo byari byinshi,yagize amahirwe yo kwiga amashuri kuva muri abanza kugeza mu yisumbuye mu byo kwakira abashyitsi ndetse n’ubudozi.

Kuva ubu azi umwuga, isengesho rye ubu n’ukubona akazi kugira ngo afashe nyina ugeze mu za bukuru kubaho neza.

Mary Njoki, wakoranye na Wangoi ari umutetsi mukuru muri Silent Lodge mu mujyi wa Othaya Nyeri mu mwaka wa 2020, aribuka uko yamuhumurizaga ko azongera kubona umuryango we i Narok.

Lydia Wairimu, nyina wa Njoki na Hellen Murunya, umwarimu w’ishuri ribanza rya Masikonte, bafashe inshingano yo gukurikirana bene wabo ba Wangoi, aho ibisubizo by’igisibo cy’iminsi 90 n’isengesho ryakozwe n’itorero rya Isiraheli byera imbuto.

Raporo y’ibarura yashyizwe ahagaragara na guverinoma ya Kenya muri Gicurasi uyu mwaka,yavuze ko buri mwaka abana 6.000 babura.

Raporo y’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Afurika, ivuga ko mu mpera za Kanama 2020, kimwe cya kabiri cy’abantu 44.000 bose babuze ku isi bari abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa