skol
fortebet

Bishe umuvandimwe wabo bamuziza kubyina no kurira ingurube ku mva ya nyina

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dancan Barasa w’imyaka 36 yiciwe mu ntara ya Kakamega mbere y’umunsi mukuru wa Noheri n’abavandimwe be bamuziza gukorera imigenzo idahwitse ku mva ya nyina.

Sponsored Ad

Uyu Dancan Barasa yarakaje abavandimwe be Boniface Ogore na Jacob Andanje nyuma yo kubyina no kurira ingurube ku gituro cya nyina.

Barasa yishwe avuye mu mujyi aje iwabo mu cyaro kwizihizanya Noheri n’umuryango we, yazanye inusu y’inyama y’ingurube n’amashilingi ya Kenya 400.

Barasa yari yaje mu cyaro kunamira nyina wapfuye,abikora nabi aririmba anabyinira ku mva ye.

Ibi byo kurira ingurube ku mva no kuririmba barakaje aba bavandimwe babibonye nko kurenga ku muco, bagaba igitero kuri Barasa.

Iki gitero cyarimo imipanga na ferabeto,cyatumye Barasa ava amaraso menshi,byamuviriyemo urupfu.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kakamega yemeje ko hafashwe umuntu umwe ukekwaho icyaha, umusore w’imyaka 33, anatangaza ko hakomeje guhigwa undi muvandimwe wahunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa