skol
fortebet

Burundi: Umuyobozi wa Komini yijeje abarwaye amaso ko bazakira nibajya kwakira urumuri rw’amahoro

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rwandiko rurarikira abaturage bo muri komine Vyanda mu ntara ya Bururi, Umuyobozi wa Komini, Nshimirimana Alexis,yasabye abo ayobora kuzaza n’iyonka kwakira urumuri rw’amahoro ruzagera muri iyo komine kuwa 15 Ugushyingo.

Sponsored Ad

Mbere yo kurangiza itangazo rye,Uyu muyobozi yamenyesheje abaturage ko n’abaraye amaso bazakira.

Mu Burundi habaye ubwicanyi butandukanye hagati y’Abahutu n’Abatutsi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Melchior Ndadaye.

Kuwa 21 z’ukwezi kwa cumi 1993,nibwo mu Burundi hose ibintu byazambye.

Inkuru ikimenyekana ko perezida Melchior Ndadaye yafashwe kandi ko yaba yishwe, abantu bahise batangira kwiyegeranya mu dutsinda duto bajya kwica bagenzi babo.

Muri iki gihe,bamwe mu Barundi bari gusaba imbabazi ku bwicanyi biyemerera ko bakoze, bafashijwe n’umuryango Justice et Paix (Ubutabera n’Amahoro) wa kiliziya Gatolika.

Kwakira urumuri rw’amahoro n’umuhango uhoraho ugamije kwibutsa abarundi kubana neza mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa