Hamenyekanye uduce dutandatu Leta zishyura abantu akayabo kugira ngo bajye kuduturamo
Yanditswe: Monday 06, Nov 2023
Waba warigeze urota gusiga ibintu byose ukimukira mu mujyi ufite akazuba hafi y’inyanja mu Butaliyani cyangwa Umudugudu mwiza wuje imisozi mu Busuwisi.?
Mu gihe benshi barota kujya gutura i Burayi,hari ibice byo kuri uyu mugabane leta zishyura abantu kugira ngo bajye kuhatura.
Hirya no hino mu Burayi, abategetsi barimo gushakisha abaturage bashya ngo bajye gutura mu bice bimwe bidatuwe kandi bafite ubushake bwo kubishyura amafaranga menshi mu masezerano.
Hari ahantu hatandatu mu Burayi bashaka abaturage bashya bo kuhatura bakishyurwa akayabo.
1.Amafaranga y’inkunga ku miryango yimukira i Albinen, Ubusuwisi
Albinen mu Busuwisi,ni hamwe mu hantu henshi hari kuri uru rutonde,aho leta irwana no gushaka abaturage kuko hadatuwe. Ubu mu mudugudu wa Alpine hari abaturage batageze kuri 250.
Kugira ngo umubare uzamuke, guverinoma y’Ubusuwisi iha imiryango inkunga ingana n’amadolari 53.000 yo kwimukirayo - amafaranga 25.000 y’Ubusuwisi (hafi $ 27,000) ku bantu bakuru bari munsi y’imyaka 45 hiyongereyeho 10,000 y’amafaranga y’Ubusuwisi (hafi 11,000 $) ku mwana.
Kugira ngo urye kuri ayo mafaranga,ugomba kuba umaze igihe kinini uba mu Busuwisi kugira ngo anahabwe uruhushya.
Abemerewe guhabwa aka kayabo bagomba kugira inzu Albinen ndetse bakiyemeza kuhaba imyaka 10 nta kuhava.
2.Bahembwa $ 16,000 kugira ngo bimukire i Sardinia, mu Butaliyani
Sardinia ni ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo hari inyanja nziza,imicanga myiza hamwe n’inyubako nyinshi zo kuruhukiramo.
Ariko nubwo ibyo byose bihari, umubare w’abaturage bahatuye ugenda ugabanuka.
Kubera kudaturwa,leta iri gushaka uko yakurura abaturage bakaza kuhatura kuko hatuwe n’abantu batageze kuri 3000.Uwiyandikishije kuhatura ahabwa €15,000 ($16,000) yo kugura cyangwa kubaka inzu.
Leta y’Ubutaliyani yapanze ingengo y’imari ya miliyoni €45M ($47 M) yo kwishyura abantu ngo bajye kuhatura.
3.Uhabwa $ 30.000 yo kugura inzu Muri Presicce-Acquarica, Ubutaliyani
Presicce-Acquarica n’umujyi utuwe n’abaturage bagera ku 10.500 mu karere ko mu majyepfo ya Puglia.Kagizwe n’uturere tubiri-Presicce na Acquarica del Capo-kari mu gace ka Salento mu Butaliyani.
Mu rwego rwo kuzamura umubare w’abaturage baho, umwaka ushize uyu mujyi watangije ubukangurambaga bise “Ikaze muri Presicce-Acquarica,” isezeranya inkunga ingana n’amayero 30.000 (hafi $ 32,000) ku bazagura inzu bakaniyandikisha basaba gutura muri uyu mujyi.
4.Amafaranga ahabwa Abongereza ngo bimukire i Ponga muri Espanye
Umujyi wa Ponga uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Espagne utuwe n’abaturage 600 gusa.Mu kongera abaturage bawo, watangiye gutanga inkunga y’amafaranga.
Ibi ariko ni ku Bongereza gusa aho batanga amapawundi £ 2,600 ($ 3,150) ku biyemeje kujya gutura muri uyu mujyi byibuze imyaka itanu, n’andi 2,600 kuri buri mwana uzahavukira.
5.Amafaranga yo Kwimukira muri Calabria, Ubutaliyani
Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Calabria naho n’ahandi hantu abayobozi bari kwishyura abantu ngo bajye kuhatura.
Abemeye kwimukira muri uwo mudugudu utuwe n’abantu basaga 2000 bashobora kwishyurwa amayero 28.000 (hejuru ya $ 29,000).
Abifuza guhabwa aka kayabo, bagomba kuba bafite imyaka 40 kumanura kandi bemera kwimukira muri ako karere mu minsi 90 uhereye igihe basabye kuhimukira. Bagomba kandi gutangira umushinga cyangwa gushaka akazi muri kariya gace.
6.Guhemberwa kuba ku Kirwa Muri Irilande
Irlande iratanga amafaranga menshi ku bantu bifuza kwimukira muri kimwe mu birwa bya kure byayo. Uyu mushinga uri muri politiki yagutse wiswe “Our Living Islands” ugamije kuzamura abaturage mu birwa bimwe by’igihugu. Irlande ifite ibirwa 30 bidafite aho bihurira n’igihugu muri rusange.
Muri iyi gahunda, Irlande yizeye kongera ubukungu bwayo binyuze mu kuzamura abatuye ku birwa byayo bidatuwe.
Guverinoma ya Irilande yemeye gutanga inkunga irenga € 80.000 ($ 87,600) ku biyemeje gutura kuri kimwe muri ibyo birwa ndetse bakahubaka inzu.
Inkuru ya Forbes
Ibitekerezo
Nonese nabanyarwanda bajyayo? niba bajyayo se bisabiki?
Kujyayo bisabiki?