skol
fortebet

Imbwa yinjiye mu kibuga amakipe abiri ahanganye ikora ibintu bidasanzwe

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ni ibisanzwe ko mu mupira w’amaguru hari abafana binjira mu kibuga amakipe ari gukina agahagarika umukino ariko muri Mexico imbwa yakoze ibitangaza.

Sponsored Ad

Ubwo amakipe yo mu cyiciro cya kabri yarimo akina muri Mexico,imbwa yinjiye mu kibuga ifata umupira bakinaga mu kanwa ubundi abakinnyi n’abashinzwe umutekano barwana no kuwuyaka.

Ikipe ya Alebrijes de Oaxaca yari imaze gutsinda ibitego 4-0 Dorados ariko imbwa yinjiye mu kibuga irogoya umukino mu buryo butangaje.

Iyi mbwa yinjiye mu kibuga ubwo umukino wari hafi kurangira hanyuma yiruka yerekeza aho umupira bakinaga wari uteretse,niko kuwufata mu kanwa iwuzengurukana ikibuga igerageza gukwepana n’abashakaga kuwuyaka.

Abashinzwe umutekano bagerageje kwaka iyi mbwa umupira,abakinnyi nabo bashyiraho akabo imbwa iba ibamba.

Hashize umunota urenga abashinzwe umutekano bagerageza gusohora iyi mbwa mu kibuga.

Umukino warangiye Alebrijes itsinze umukino ndetse nyuma yemeza ko iyi mbwa imeze neza kandi bayita ’inshuti nshya’.


Iyi mbwa yafashe umupira bakinaga irawirukankana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa