skol
fortebet

Indege yahagaze igitaraganya kubera inyo zavuye hejuru zikagwa ku bagenzi

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indege yahatiwe gusubira inyuma,ubwo abagenzi bari batunguwe n’inyo zabaguyeho ziva mu "gikapu cyarimo amafi yaboze" cyari mu kabati ko hejuru y’abagenzi.

Sponsored Ad

Indege ya Delta Air Line yari mu nzira iva Amsterdam yerekeza i Detroit muri Amerika,yasubiye inyuma igitaraganya, ubwo abagenzi babonaga inyo zimanuka ziva hejuru zikabagwa mu mutwe.

Nubwo hari hashize isaha imwe bari mu ndege,yarahindukiye isubira ku kibuga cy’indege cya Schiphol maze abagenzi bavanwa mu ndege kugira ngo isukurwe cyane.

Bikekwa ko iki gikapu cyarimo amafi yaboze,cyafungutse bituma izi nyo zigwa hasi.

Umugenzi witwa Kelce yabwiye MailOnline ko abakozi ba Delta bamenye nyiri ivalisi bakamufungira mu ndege nyuma y’uko abandi bose basohotse. Ntibiramenyekana niba hari ibihano bamufatiye.

Kelce yavuze ko abagenzi bahawe indishyi z’icyumba cya hoteri hamwe na tike y’amadorari 30 y’ibyokurya iyo bamara ijoro ryose bategereje indi ndege.

Umugenzi witwa Philip Schotte yari yicaye iruhande rw’umugore wagwiriwe "byibuze n’inyo icumi".

Abajijwe icyo yatekerezaga icyo gihe, yagize ati: “Sinzi ibyari mu bitekerezo byanjye, nagerageje kubyikuramo. Birumvikana ko byari biteye ishozi. ”

Yavuze ko yatunguwe n’uko amafi yaboze n’inyo bitavumbuwe na kamera z’umutekano ku kibuga cy’indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa