skol
fortebet

Isiraheli yagabye ibitero kuri Hamas muri Gaza ikoresheje ibimodoka bikaze

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye“igitero mu bice runaka” mu ijoro ryakeye mu burasirazuba bwa Gaza ikoresheke ibimodoka by’intambara( Chars/tanks).

Sponsored Ad

Kivuga ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo “gutegura intambwe ziri imbere muri iyo ntambara” kandi ko “cyakozwe ku bigo bitari bike by’iterabwoba, ku bikorwa remezo no ku birindiro birasirwamo ibisasu bya misile bisenya ibimodoka by’intambara”, nk’uko biri mu butumwa bwo kuri uyu wa kane, burimo na videwo y’iki gitero.

Kivuga kandi ko “abasirikare bamaze gusubira inyuma, kandi ko bageze ku butaka bwa Israel”.

Mbere y’aho, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yavugiye kuri TV ko ingabo za IDF zicyitegura igitero cyo ku butaka, ariko akaba atatatanze ikintu na kimwe cyerekana aho iki gitero kizahera.

Mu cyumweru gishize, Israel yasabye abantu miliyoni 1.1 baba mu mujyi wa Gaza no mu tundi turere two mu burasirazuba ko bahava ku mpamvu z’umutekano wabo.

Ariko umutegetsi wo hejuru mu muryango w’Abibumbye, ONU yabwiye BBC ko bamwe mu banya-Palestina bari bahunze bava mu burasirazuba bwa Gaza batangiye gusubira inyuma kubera ibintu bigenda biba nabi mu majyepfo.

Ni mu gihe ingabo za Israel zivuga ko indege z’intambara zateye ibice 250 bya Hamas muri Gaza ku munsi w’ejo.

Zivuga kandi ko ingabo za Israel zirwanira mu mazi zasenye ibirindiro birasirwamo ibisasu bya misire mu karere ka Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.

Hashize amasaha make konte yo ku rubuga rwa Telegram ikoreshwa na Hamas itangaje ko uyu mutwe warashe kajugujugu ya Israel ukoresheje igisasu cya misile hafi y’inkambi y’impunzi ya Bureij muri Gaza. Nta byemezo watanze cyangwa igihe iki gitero cyabereye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa