Kamonyi: Inkangu yatwaye ubutaka n’imyaka ku manywa y’ihangu imvura itari kugwa
Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024
Amashusho adasanzwe yagaragaje inkangu itengura ubutaka n’imyaka mu murenge wa Nyarubaka, mu karere ka Kamonyi,gusa igitangaje nuko nta mvura yarimo kugwa.
Ikinyamakuru The Chronicles cyashyize hanze aya mashusho kivuga ko ibi byabaye ejo,kuwa 21 Gashyantare ndetse ko nta mvura yarimo kugwa ubwo iyi nkangu yatenguraga imirima y’abaturage.
Nta bantu bahitanwe n’iyi kangu itangaje.
Iki kinyamakuru kivuga ko aka gace katazwiho kugira inkangu ndetse ko ibyabaye byateye ubwoba abaturage.
Ntacyo ubuyobozi buratangaza kuri iyi nkangu idasanzwe.
VIDEO - Rare footage of landslide in Nyarubaka sector, Kamonyi district, showing plantations being washed downhill. Incident happened yesterday but it had not rained. No casualties in the local population. pic.twitter.com/uKmrfmkC2u
— The Chronicles (@ChroniclesRW) February 22, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *