skol
fortebet

Kumara imyaka 10 apfuye ntihagire ubimenya byatumye leta ifata ingamba

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuvumbura umurambo w’umugore wari umaze imyaka myinshi apfiriye mu nzu ye, byatumye igihugu cy’Ubuholandi gihagurukira kurwanya ubwigunge. Imyaka 10 nyuma yaho uwo muhate w’iki gihugu ni intangarugero.

Sponsored Ad

Tariki 21 Ugushyingo (11) 2013, umubiri w’umugore w’imyaka 74 bawusanze mu nzu ye mu mujyi wa Rotterdam. Yari amaze imyaka 10 apfuye nta muntu ubizi.

Uyu mugore yitwaga Bep de Bruin. Yari yaravukiye mu bice bya Aziya byahoze bikoronijwe n’Ubuholandi, aza kujya mu Buholandi ari umwangavu. Nyuma aza kwisanga ari wenyine kubera ibibazo yaciyemo, bikamutandukanya n’umwana we w’ikinege yari afite.

Igihe kimwe mu 2003 ubwo yapfaga, nta muntu wabimenye. Pensiyo ye yajyaga kuri konti ye ya banki, maze amafaranga y’ubukode agakatwaho.

Umubiri we waje kuboneka ubwo umukozi ukora ibya gas yari akeneye kwinjira muri iyo nzu. Polisi yahasanze umurundo w’amabaruwa yaje gutuma bamenya igihe yapfiriye.

Aka kaga katumye uyu mujyi uhaguruka. Umwe mu banyapolitike baho, Hugo de Jonge, yabwiye televiziyo yaho ko ibi byabaye “ishusho y’uburyo ubwigunge bushobora kuba ari icyago mu mujyi munini gutya”

Hugo yatangije ubukangurambaga n’abakorerabushake basura abaturage bose ba Rotterdam barengeje imyaka 75, no gufasha abakeneye guhuzwa n’ababo.

Ubwo Hugo yagirwaga minisitiri w’ubuzima, imibereho na siporo, yakomeje iki gikorwa, mu 2018 atangira ubukangurambaga bw’igihugu cyose bwo kurwanya ubwigunge mu bantu bakuze. Imibare ya vuba aha igaragaza ko bishobora kuba biri kugera ku ntego.

Biragoye kubona imibare yizewe y’uko bimeze ahandi ku isi. Ariko abakuze mu bihugu bitari bicye ku isi bugarijwe n’ubwigunge, gutabwa, no kutitabwaho.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi mu mwaka ushize bwagaragaje ko umuntu umwe mu bantu umunani kenshi yumva ari wenyine, gusa iyi mibare mu Buholandi basanze iri hasi kurusha ahandi hose mu Burayi.

Ubwigunge ni ikibazo cy’urusobe, cy’impamvu kuva ku bushobozi bucye bwo kubana n’abandi, impinduka zikomeye mu buzima, cyangwa kuba/gusigara wenyine. Ubwigunge kandi bufitanye ihuriro rikomeye n’uburwayi bwo mu mutwe.

Muri buriya bukangurambaga bwiswe Een tegen eenzaamheid, cyangwa “Buri wese arwanye ubwigunge”, abakorerabushake basura uduce dutandukanye bakangurira abantu kurwanya ubwigunge ari nako basura abakuze.

Ibi byaje kuba nk’umuco muri icyo gihugu kugeza ubwo bashinze ikitwa “National Coalition Against Loneliness”. Abagize iri huriro bakaba ari abantu b’ingeri zitandukanye bahura kabiri mu mwaka kugira ngo bahuze ibitekerezo by’ibikorwa byabo.

Hugo de Jonge yabwiye Dutch TV ati: “Abantu benshi bafite ibitekerezo by’ibyo bifuza gufasha.”

Mu 2018 ubwo kurwanya ubwigunge mu Buholandi cyane cyane mu bakuze bwari burimbanyije, byabonetse ko iki kibazo kiri no mu bakiri bato.

Abantu batangira guhanga ibishya mu kugera ku rubyiruko rwigunze. Jolanda van Gerwe wahoze ari umujyanama w’urubyiruko muri leta, avuga ko yishimiye ko leta yabonye ko iki kibazo kiri no mu rubyiruko.

Mu myaka micye ishize, Jolanda yashinze ihuriro yise Join Us, by’umwihariko ryo gufasha urubyiruko rufite ibibazo byo kubana n’abandi.

Ati: “Dufasha urubyiruko kurenga ibitekerezo bibi kuri bo no kubaka uburyo bwo kubana n’abandi.”

Amatsinda ya Join Us ubu amaze kuba 77 ahatandukanye mu Buholandi. Abayarimo basabwa kuganira ububi bw’ubwigunge kugira ngo banavane ipfunwe ku babufite.

Ibi bikorwa byo gufasha urubyiruko n’abakuze kuva mu bwigunge bigamije ko inkuru ya Bep de Bruin itazagira undi ibaho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa