skol
fortebet

’Mu myaka iri imbere amasaha agize umunsi aziyongera abe 25’ Ubushakashatsi

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe ubusanzwe umunsi ugira amasaha 24 itsinda ry’inzobere ryatangaje ko umunsi ku Isi agenda urushaho kuba muremure ku buryo mu gihe kiri imbere uzaba ugizwe n’amasaha 25.
Izo mpuguke zo muri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza zasesenguye inyandiko zivuga ku bwirakabiri n’ibindi bintu bidasanzwe byabereye mu kirere kuva muri 720 mbere y’ivuka ry’Umukiza kugeza muri 2015.
Zasanze mu binyejana 27 bishize, umunsi waragiye wiyongeraho 0.002 by’amasegonda mu myaka ijana nk’uko Sky News ibitangaza. (...)

Sponsored Ad

Mu gihe ubusanzwe umunsi ugira amasaha 24 itsinda ry’inzobere ryatangaje ko umunsi ku Isi agenda urushaho kuba muremure ku buryo mu gihe kiri imbere uzaba ugizwe n’amasaha 25.

Izo mpuguke zo muri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza zasesenguye inyandiko zivuga ku bwirakabiri n’ibindi bintu bidasanzwe byabereye mu kirere kuva muri 720 mbere y’ivuka ry’Umukiza kugeza muri 2015.

Zasanze mu binyejana 27 bishize, umunsi waragiye wiyongeraho 0.002 by’amasegonda mu myaka ijana nk’uko Sky News ibitangaza.

Bivuze ko umuvuduko Isi yizengurukaho ugenda ugabanuka gahoro cyane ku buryo bizatwara imyaka miliyoni 6.7 kugira ngo umunsi wiyongereho umunota umwe ku munsi ndetse n’imyaka miliyoni 200 kugira ngo umunsi wiyongereho isaha imwe.

Umwe mu banditse ubwo bushakashatsi, Leslie Morrison yagize ati “Kugira ngo umunsi wiyongereho isaha bizatwara igihe kirekire cyane.”

Morrison yemeranya n’ubushakashatsi bwari busanzweho , bwavugaga ko byazatwara imyaka miliyoni 5.2 kugira ngo umunsi wiyongereho umunota umwe.

Ati “ Ibyo nibyo kuko imbaraga zigenga umuvuduko w’Isi zidahora zingana birashoboka ko mu gihe kiri imbere ibintu bizahinduka.”

Izi mpuguke zacukumbuye uburyo Isi izenguruka izuba n’uburyo ukwezi kuzenguruka Isi babirebeye ku Isi. Babigereranyije n’ibyavumbuwe n’intiti za cyera z’abanyababiloni, Abashinwa, Abagereki, Abarabu n’Abanyaburayi bo mu myaka ya 400-1500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa