skol
fortebet

Muri 2017, hazavuka umwana ukomoka ku babyeyi batatu

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyororokere no kuboneza urubyaro mu gihugu cy’Ubwongereza, cyamuritse kumugaragaro ubushakashatsi bw’iremwa ry’umwana mu babyeyi batatu
Kuwa 15 Ukuboza 2016, iki kigo cy’ubwongereza cyemeje ko ubu bushakashatsi bwagaragaraje ko uyu mwana agomba kuva kubabyeyi batatu azavuka muri 2017. Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwirinda indwara ndetse n’ibyorezo umwana yanduzwaga n’umubyeyi we.
Uyu mwana azavuka ku bagore babiri n’umugabo umwe.Umugore umwe azatanga intanga (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyororokere no kuboneza urubyaro mu gihugu cy’Ubwongereza, cyamuritse kumugaragaro ubushakashatsi bw’iremwa ry’umwana mu babyeyi batatu

Kuwa 15 Ukuboza 2016, iki kigo cy’ubwongereza cyemeje ko ubu bushakashatsi bwagaragaraje ko uyu mwana agomba kuva kubabyeyi batatu azavuka muri 2017. Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwirinda indwara ndetse n’ibyorezo umwana yanduzwaga n’umubyeyi we.

Uyu mwana azavuka ku bagore babiri n’umugabo umwe.Umugore umwe azatanga intanga ngore n’aho uwa kabiri we azakoreshwa nka nyababyeyi karemano [Ari nayo izarererwamo uwo mwana kugeza avutse].

Umugabo umwe nawe azakurwamo intanga ngabo.Inzobere z’Abaganga bo mu mujyi wa Newcastle mu bwongereza, bavuga ko uburyo bakoresheje bwiswe IVF bakaba bizeye ko umwana wabo nta kibazo na kimwe azagira

Bidasubirwaho uyu mwana azavuka mu mpera za 2017. Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko babitekerejeho nyuma yo kubona ko amezi icyenda umugore amara atwite ndetse no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari zimwe mu ndwara zishobora gusigara muri nyababyeyi zikaba zafata umwana akazavuka azirwaye.

Nyababyeyi y’umugore ngo iba irimo indwara nyinshi ari nayo mpanvu aba bashakashatsi batekereje ko byakemuka ari uko umwana avutse kubabyeyi batatu.

Uyu mwana azavuka afite uturema ngingo (DNA) by’ababyeyi batatu (Nyababyeyi y’abaganga, intanga ngore n’intanga ngabo). Gusa aba bashakashatsi bemeza ko uyu mwana azajya agira imico n’imyitwarire by’ababyeyi be bazima n’ubwo azajya aba yaragaburiwe na nyababyeyi y’inkorano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa