skol
fortebet

Padiri yafunzwe ashinjwa gutegura ikirori cy’ubusambanyi ku batinganyi

Yanditswe: Friday 12, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupadiri bivugwa ko yateguye ikirori cyo gukoreramo imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina yatawe muri yombi kandi ashobora gufungwa imyaka umunani.

Sponsored Ad

Aya mahano yamenyekanye ubwo umugabo wari witabiriye iki kirori yajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa ibinini byinshi bifasha abagabo bagira ikibazo cyo kugira igitsina kidafata umurego.

Padiri Tomasz Zmarzły wo mu itorero rya Blessed Virgin Mary of the Angels muri Polonye ashinjwa ibyaha by’ubusambanyi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kudafasha umuntu uri mu kaga nkuko iperereza ry’abapolisi kuri iki kibazo ryabyemeje.

Uyu mupadiri ngo yari yateguye ikirori gito hamwe n’abagabo bicuruza kuri bagenzi babo n’inshuti ye mu nzu ye iri mu mujyi wa Dąbrowa Górnicza muri Nzeri umwaka ushize.

Ikinyamakuru Fakt newspaper kivuga ko cyumvise amajwi bivugwa ko ari ay’umugabo wari wagiye kwicuruza muri iki kirori ahamagara ubutabazi bwihuse nyuma yo kugira ikibazo aba bagenzi be bakamusohora nabi aho kumutabara.

Byahise bimenyekana ko padiri Zmarzły yahise ahagarikwa nyuma y’uko ibi bintu bimenyekanye ndetse ngo yakundaga kujya gushakira indaya ku rubuga ruhuriraho abatinganyi.

Umwe mu bahoze ari inshuti z’uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Gazeta Wyborcza ko uyu Zmarzły yagiye ku mbuga zo gushakiraho abatinganyi kuko atari yizeye ko azaba padiri.

Uyu ngo akimara kurangiza iseminari nibwo yahise ajya kuri izi mbuga akaguriraho abagabo bagenzi be akabasambanya ariko nyuma aza kwemera kuba padiri ntiyareka ingeso.

Umwe mu bagabo bo mu mujyi urimo kiliziya uyu mupadiri yayoboraga ngo yashatse gutwika uru rusengero kugira ngo abana be ntibazarusubiremo.

Meya w’umujyi ngo yahisemo guhagarika imikoranire n’iyi kiliziya kubera ibi.

Bwana Zmarzły ntacyo aratangaza nyuma yo gufungwa kuwa Mbere ariko ubwo ibi byavugwaga bwa mbere yoherereje ubutumwa ikinyamakuru Gazeta Wyborcza ahakana ibirego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa