skol
fortebet

Polisi yafunze umugore wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo agapfa

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 28 witwa Winfred Mueni,yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugabo bivugwa ko bakoreraga imibonano mpuzabitsina iwe.

Sponsored Ad

Mueni yagaragaye mu rukiko rwa Makadara muri Kenya aho yashinjwaga kwica Titus Njoroge Kimani w’imyaka 30.

Ukekwaho icyaha usanzwe atunganya imisatsi, yari amaze imyaka ibiri arushinze mu buryo bwemewe n’amategeko ariko kandi yakundanaga na Kimani mu ibanga.

Ku munsi mubi, Mueni yasuye Kimani mu rugo rwe nyuma y’uko umugabo we yari agiye gushyingura.

Mueni yabwiye abapolisi ko mu gihe cy’imibonano, Kimani yatangiye kugira ikibazo cyo guhumeka maze acika intege.

Uyu ngo yahise ahanuka akubita umutwe ku gitanda hanyuma ata ubwenge.

Mueni yahise asohoka ahamagara ubufasha.

Bagenzi ba Kimani baraje bamusanga yataye ubwenge kandi yambaye ubusa.

Bamujyanye mu bitaro aho yageze yapfuye.

Izi nshuti na bene wabo ba nyakwigendera bahise bafata Mueni bamujyanakuri sitasiyo ya polisi ya Ruaraka,maze arafungwa.

Yahakanye ibyo aregwa maze arekurwa atanze ingwate y’amashilingi ya Kenya 500.000.


Kimani bivugwa ko yapfuye ari gutera akabariro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa