skol
fortebet

Sobanukirwa n’ ahitwa “Mu Munyu” hari iriba ry’ amazi y’ umunyu atuma inka zishaka imfizi

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

“Mu Kunyu” ni iriba rihiye bivuze ko rivubukamo amazi arimo umunyu. Riherereye mu murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.
Riri ku rugabano rw’umurenge wa Uwinkingi n’uwa Buruhukiro, iruhande rw’umugezi wa Rukarara ugabanya iyi mirenge yombi. Ni ku muhanda uva Gasarenda werekeza Mushubi na Gisovu.
Ukigera mu gace iri riba riherereyemo uhabwirwa n’igihangano k’inyambo, kiri ku muhanda haruguru gato y’iryo riba, kuri ubu ryazengurukijwe urukuta rw’amabuye.
Nsabimana Sylvestre, umusaza utuye mu (...)

Sponsored Ad

“Mu Kunyu” ni iriba rihiye bivuze ko rivubukamo amazi arimo umunyu. Riherereye mu murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.

Riri ku rugabano rw’umurenge wa Uwinkingi n’uwa Buruhukiro, iruhande rw’umugezi wa Rukarara ugabanya iyi mirenge yombi. Ni ku muhanda uva Gasarenda werekeza Mushubi na Gisovu.

Ukigera mu gace iri riba riherereyemo uhabwirwa n’igihangano k’inyambo, kiri ku muhanda haruguru gato y’iryo riba, kuri ubu ryazengurukijwe urukuta rw’amabuye.

Nsabimana Sylvestre, umusaza utuye mu murenge wa Buruhukiro, avuga ko iby’iryo riba abizi kuva kera.

Agira ati “Navutse mu 1957. Hari inka za sogokuru witwaga Sebukima. Najyaga njyanayo n’abandi tukajya gushorayo ndi umwana.Amazi yaho impamvu yakundwaga yaryoheraga inka, yari amazi meza, yagwaga neza inka, yari amazi inka zinywa zigashyuha zigashaka imfizi, yari amazi zinywa zikongera umukamo.”

Akomeza avuga ko yari amazi yashorwagaho inka ziturutse amajyepfo hafi ya yose.

Kuko ngo bahahuriraga n’abashoye baturutse hafi za Butare, Mushubi, Tare, Buruhukiro, Nyamagabe yose na Nyaruguru muri za Nshyiri. Abashakaga ko inka zabo zirinda vuba barazihashoraga.

Kubera gukundwa kw’ayo mazi n’uburyo yagiriraga inka akamaro, muri icyo gihe bari barahashyize usoresha abaje gushora.

Buri wese uje haba ku manywa cyangwa nijoro agatanga igiceri cy’icumi cy’amafaranga yo hambere.

Bukima Sylvestre we avuga ko aya mazi y’umunyu yari akataraboneka bigahuruza buri wese aje kuyashora.

Agira ati “Hari n’abajyanaga ibyo kuvomeramo bakuhirira mu rugo. Hari n’inka zacikaga ba nyirazo zikaza gushoka kuri iryo riba, wayibura ukaba uziko ariho uyisanga.”

Aba basaza bakaba basanga ibyakozwe bijyanye no kubungabunga iryo riba bidahagije.


Bukima Sylvestre ari mu bashoye inka Mu Kunyu atumwe na Sekuru

Bifuza ko hashyirwa inzu y’amateka, hakanagirwa ahantu nyaburanga hazajya hasurwa,amahasura bakishura.

Kabayiza Lambert, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko aha hantu bahashyize ibirango birimo igihangano k’inka y’inyambo kandi ngo n’iriba ryazengurukijwe urukuta rw’amabuye.

Bahateye kandi ubwatsi bwa Kikuyu, bakaba bateganya no kuhashyira inka zirimo inyambo.

Akomeza avuga ko bazasaba abashinzwe iby’Inzu ndangamurage y’u Rwanda kuhashyira inzu y’amateka, uhasuye akazajya asobanurirwa amateka yaho, akerekwa iryo riba ndetse n’inyambo.

Gusa ariko uyu muyobozi ntavuga igihe nyacyo ibyo bikorwa bizatangirira.

Kugeza ubu abaturiye “Mu Kunyu” bakaba bavuga ko hatagishorwa inka kubera gahunda yo kororera mu biraro no kubungabunga ibidukikije.


Mu Kunyu hubatswe inzu izakorerwamo n’abazajya basobanura amateka yaho hashyirwa n’ikibumano cy’inyambo yerekana amateka yaho

Src: Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa