skol
fortebet

Umubyeyi w’abana babiri yapfiriye mu irushanwa ryo kurya

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana babiri wo mu gihugu cya Wales yapfiriye mu marushanwa yo kurya ibyokurya bimeze nk’imitsima bizwi nka marshmallow .

Sponsored Ad

Natalie Buss, w’imyaka 37, yanizwe n’ibi biryo yamize ku bwinshi kugira ngo atsinde iri rushanwa ryari ryateguwe hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira ikipe ya Rugby.

Umugore wari mu bari bateraniye aho yagize ati: "DJ yabazaga uko buri gihe yatamiraga ibyokurya c.

"Ndatekereza ko yageze ku kurya birindwi. Yasekaga gusa byari bimeze nkaho yariye byinshi.

Umunota umwe abantu bose bari bishimye gusa uyu mugore yaje kwikubita hasi. Byari biteye ubwoba."

Abatabazi bahise bamugeraho bihuse bashaka kumurutsa ibi bintu yariye ariko biba iby’ubusa birangira apfuye.

Ababirebaga bahiye ubwoba abandi bata umutwe mu gihe ab’imitima yoroshye barize barahogora.

Ikipe bashakiraga inkunga yari iy’abakiri bato bakina Rugby barimo n’umwana w’uyu nyakwigendera.

Beddau RFC yashakirwaga inkunga yanditse yihanganisha umuryango w’uyu mugore wishwe n’ibyokurya yariye.

Ibi ngo byabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahagana saa yine z’amanywa.

Uyu mugore yari asanzwe ari umubaruramari muri Kompanyi yitwa UHY Hacker Young aho yakoranaga n’umugabo we Elliott w’imyaka 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa