skol
fortebet

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kwigira umwavoka agafatwa amaze gutsinda imanza 26

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya,hakomeje kuvugwa inkuru rya Brian Mwenda wigize umwunganizi mu mategeko (avocat) ku rwego rw’igihugu yarangiza agatsinda imanza 26 mbere y’uko afatwa ku wa kane,tariki ya 12 Ukwakira.

Sponsored Ad

Akoresheje impapuro mpimbano Bwana Brian Mwenda Njagi,yiyinjije mu bashinzwe kunganira abantu mu mategeko bo muri Kenya ariko atarabyigiye gusa ngo yabikoze neza cyane.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byatangaje ko Brian Mwenda Njagi yafashwe amaze gutsinda imanza 26 yunganiyemo abantu.

Urugaga rw’abanyamategeko muri Kenya (LSK) washyize ahagaragara inkuru yerekana uburyo Brian Mwenda Njagi yashoboye gukora icyaha cyo kwinjira ku rubuga rwa LSK, akigira umwavoka wemewe n’amategeko.

Uru rugaga ruvuga ko uyu mugabo yinjiriye konti yabo,areba umuntu ufite izina rihuye n’irye, ahindura imyirondoro yose ye hanyuma ashyiraho ifoto ye mu rwego rwo kwinjira mu mwuga wo kunganira abantu mu by’amategeko muri Kenya.

Nk’uko LSK ibitangaza, inama yihutirwa yaratumijwe guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbili z’umugoroba wo ku wa gatatu kugira ngo hakorwe iperereza ryihutirwa ku buryo Brian Mwenda yashoboye kwinjirira urubuga rwa LSK no kwiba umwirondoro w’umwavoka wakoraga.

Uru rugaga ruvuga ko Brian Mwenda yibye umwirondoro w’avoka ufite izina risa n’irye witwa - Brian Mwenda Ntwiga - nyuma y’uko uyu munyamategeko wemewe ageze ku Bunyamabanga bwa LSK akabona ko atagishobora kwinjira muri sisiteme.

Ku ya 28 Nzeri, nyuma yo kumenyesha abakozi ba ICT ikibazo cye, bahise babona ko imyirondoro yabahaye, cyane cyane aderesi na email atari ibye,ariyo mpamvu atabashaga kwinjira ku rubuga rw’Abanyamuryango.

Itangazo rya LSK rigira riti: "Ku wa 5 Kanama 2022, Brian Mwenda Ntwiga yinjiye mu rugaga,aderesi na email bye birafatwa,ahabwa Konti imwinjiza ku rubuga rw’aba Avoka".

Yakomeje igira iti: "Twageze kuri Brian Mwenda Ntwiga yemeza ko atigeze asaba icyemezo cyo kwimenyereza kuva yinjira, impamvu akaba ari uko yakoraga mu biro by’Ubushinjacyaha Bukuru kandi bakaba badasaba icyemezo cyo kwimenyereza."

Muri Nzeri 2023,nibwo yagerageje kwinjira muri sisiteme ashaka kuvugurura neza umwirondoro we no gusaba icyemezo cyo kwimenyereza,amenya ko adashobora kugera kuri konti ye ya LSK."

LSK ikomeza ivuga ko yahise itangira iperereza ry’imbere kugira ngo hamenyekane uburyo aderesi ye na email byahindutse,ntabashe kongera kwinjira kuri konti ye.

LSK yakomeje itangaza ko uyu mujura witwa Brian Mwenda yaje kwinjira mu buryo butemewe kuri iyi konti,ahindura ifoto ya Bwana Ntwiga, asaba kandi yishyura icyemezo cyo kwimenyereza

LSK yavuze ko yasabye urwego rw’iperereza muri Kenya DCI ngo rutangire guhiga Brian Mwenda na bagenzi be bose.

LSK yavuze kandi ko "yiyemeje gufata ingamba zihamye mu gukemura iki kibazo ".

LSK ntabwo yigeze yemeza cyangwa ngo ihakane ko uyu Brian Mwenda yatsinze izi manza 26 nkuko bivugwa n’ibinyamakuru gusa yemeje ko izakora iperereza.

Abanya Kenya benshi basingije uyu mugabo wakoze ibi bitangaza ndetse bemeza ko uku ariko kwirwanaho kwa nyako.

Ibitekerezo

  • Ndakwemeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa