skol
fortebet

Yafashe umugore we asambana ubwo yari atashye ngo basangire iminsi mikuru

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu mujyi wa Lusaka muri Zambia yafashwe n’umugabo we ari gusambana n’undi ubwo yari avuye mu kazi.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’ahitwa Chipata yafashwe n’umugabo we ari gusambana mu mpera z’umwaka wa 2023.

Madamu Prisca Zulu w’imyaka 30, yatumye umugabo we Diglicks Mpanga n’abaturanyi be bacika ururondogoro nyuma yo gufatwa ari kumwe n’umugabo wambaye ubusa.

Bwana Mpanga usanzwe akora uruganda rukora ibyuma,yari amaze ibyumweru bitandatu ku kazi i Chongwe, ahitamo gutungura umugore we agaruka mu rugo atabimumenyesheje.

Ariko ageze mu rugo, uyu mugabo wimyaka 38 yartunguwe n’imyitwarire y’umugore we.

Mu magambo ya Mpanga ubwe,yavuze ko umugore we yitwaye mu buryo budasanzwe ubwo yari amukubise amaso,akamubwira ati ’Honey, ndi murugo’.

Ngo“Yamurebeye mu idirishya maze ahita akinga amarido vuba na bwangu”.

Uyu mugabo yinjiye mu nzu ku ngufu anyuze mu muryango w’igikoni,ahita ajya mu cyumba cyabo abanza kubona imyenda y’undi mugabo hasi hanyuma arashakisha abona uyu wamucaga inyuma yambaye ubusa.

Mpanga avuga ko icyatumye abikeka aruko umugore we abonye atashye yagize ubwoba bigaragara mu maso he.

Amaze kubona iyi myenda,yafashe umwenda w’imbere w’uyu mugabo ngo awusuzume, umugore we yagerageje kuwumwambura barawurwanira karahava.

Uyu mugabo n’umugore we bari bamaranye imyaka 13 bashwaniye mu cyumba kugeza ubwo abaturanyi bahuruye.

Abifashijwemo n’abaturanyi, umugabo wambaye ubusa uzwi ku izina rya David Mbewe yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabanana mu gihe Mpanga yagumanye imyenda ye nk’ikimenyetso cy’ubusambanyi bw’umugore we.

Mpanga yahise yitabaza urukiko rwibanze rwa Matero asaba Mbewe indishyi z’ibihumbi 30.000 by’Amakwaca kubera kumuca inyuma.

Mu rukiko, Mbewe yavuze ko yaryamanye na Prisca inshuro ebyiri gusa mu gihe umugore yemeye ubusambanyi bwe ariko asaba imbabazi umugabo we avuga ko aha agaciro urugo rwe.

Mu gufata icyemezo kuri iki kibazo, umucamanza Harriet Mulenga yategetse Mbewe kwishyura Mpanga Amakwaca 35,000 runagira inama Prisca.


Imyenda y’umugabo wafashwe aca inyuma Bwana Mpanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa