skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amuziza ko yatinze kumutekera icyayi mu gitondo

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yishe umugore we amuciye umutwe kubera ko ngo yatinze kumutekera icyayi cya mu gitondo.

Sponsored Ad

Ukekwaho icyaha wamenyekanye izina rimwe rya Dharamveer, ngo yishe umugore we Sundari w’imyaka 50, akoresheje inkota bari bafite mu rugo rwabo ruri mu mudugudu wa Faljagadh, muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde, hafi y’umurwa mukuru wa Delhi.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde bivuga ko uyu mugabo w’imyaka 52 wakoraga akazi k’ibiraka ka buri munsi bivugwa ko yajombye umugore we inkota inshuro 15 mbere yo kumuca umutwe kuko yamaze igihe kinini cyane ateka iki cyayi.

Umuyobozi wa polisi yaho yavuze ko uyu mugabo yabyutse nyuma y’iminota mike umugore we abyutse ndetse ngo yari yatangiye gutegura icyayi, ahita amubaza aho kiri.

Nyuma yo kubwirwa ko biza gutwara indi minota 10, Dharamveer yararakaye cyane, yihutira gushaka intwaro bivugwa ko yabanje gukubita umugore we atetse.

Umuyobozi wa Polisi, Vivek Yadav, yatangarije Times of India ko Sundari yabyutse saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kandi ko yahise atangira gutegura icyayi nk’uko yabikoraga buri munsi.

Dharamveer yabyutse nyuma yiminota mike amuhamagara amubaza icyayi,mu gihe abana babo bane bari baryamye mu kindi cyumba.

Ati:"Nyuma yiminota igera kuri itanu, Dharamveer yongeye gusaba icyayi ndetse ahita yihutira kujya mu gikoni kureba. Yararakaye ubwo umugore we ngo yamubwiraga ko bitwara indi minota 10 kugira ngo icyayi kiboneke."

Uyu mupolisi yavuze ko nyuma yagiye gushaka inkota aragaruka ayikoresha mu kwica umugore we.

Ubwo umuhungu wabo witwa Soldier yumvaga umuborogo wa nyina, ngo yahise yihutira kujya kumutabara, abona ari kuva amaraso.

Bivugwa ko Dharamveer yibasiye abana be bagerageza gufasha nyina, bahungira mu cyumba cyabo.

Abaturage bumvise umuborogo,bihutira kujya mu rugo rwabo, basanga Sundari aryamye yapfuye mu maraso menshi.

Abapolisi bahamagawe maze umurambo wa Sundari ujyanwa gusuzumwa. Dharamveer yafunzwe.

Soldier yabwiye itangazamakuru ryo mu Buhinde ko se yajyaga atonganya nyina kubera icyayi na mbere,ariko akaba atarigeze amukubita.

Polisi yavuze ko ikomeje iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa