skol
fortebet

Umugore ari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo arusha imyaka 21

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore ukuze yavuze ko yumva ameze ’nk’uwatsinze tombora’ nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo arusha imyaka 21 kuko ngo yabonaga abagabo bakuze ’badashobora gukomera mu rukundo’.

Sponsored Ad

Michelle Rinella, ufite imyaka 54, ukomoka i Texas,muri Amerika yahaye urukundo undi mwanya nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we ndetse akarambirwa gukundana n’abagabo bo mu kigero cye, kuko ngo bahangayikishwa cyane n’ahazaza habo.

Uyu mugore w’imyaka 54 avuga ko yirengagije abasore benshi bari mu kigero cy’imyaka 20 bamwandikiraga ubutitsa, kugeza igihe umugabo we Brandon Graham w’imyaka 33 aziye.

Uyu mugore usanzwe ari inzobere mu by’imitekerereze ya muntu yavuze ko nubwo hagati yabo habanje kubamo gukururana bashaka imibonano mpuzabitsina,ariko nyuma yatunguwe cyane nuko uyu musore yitaye ku marangamutima ye, bitandukanye n’abasaza bikomeza kandi ntibagaragaze ko hari icyo bakeneye mu rukundo.

Michelle mbere yari yarashakanye n’umugabo umurusha imyaka 11,ariko ubu yizera ko ikinyuranyo cy’imyaka gituma bakundana cyane kubera ko umushoferi w’amakamyo Brandon ari umuntu ’ushimishije,ufite amagara mazima,kandi ko ari ’umunyabwenge’.

Uyu mubyeyi w’abana bane yemeje ko nubwo mbere yumvaga ’ababajwe’ n’uko abantu bamureba cyane, ubu ngo ibyo bituma bakomera mu mubano wabo kuko ngo ’bashishikajwe no kurwanira umubano wabo’.

Aba bombi bamaze imyaka ibiri bashyingiranwe kandi baranezerewe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa