skol
fortebet

Umugore watsindiye asaga miliyari ebyiri FRW muri tombola ubu atunzwe n’inkunga nyuma yo kuyasesagura

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Callie Rogers watsinze urusimbi agahabwa amamiriyari afite imyaka 16 gusa aravuga ko byahinduye ubuzima bwe ijoro rimwe -kuko nyuma yaje kuyashora mu kwihinduza umubiri ngo ase neza none ubu ari kwaka amadeni n’ibiraka.

Sponsored Ad

Uyu watsinze tombora agafata jackpot yari ifite akayabo kenshi ku myaka ye 16 gusa, yavuze ko byahinduye ubuzima bwe "ijoro rimwe" - kuko yaje kuyasesagura nyuma arashira.

Callie Rogers yatsindiye miliyoni 1.8 z’amapound muri iyi tombola ariko ubu aratangaza ko yahombye kandi atunzwe na Universal Credit nyuma yo gushora aya mafaranga ye mu birori bitandukanye no kwibagisha ibice by’umubiri ngo agire imiterere ikurura abagabo.

Yakoraga akazi ko gufasha umucuruzi mu iduka ry’ahitwa Cumbria mu Bwongereza, yinjiza amapawundi 3.60 ku isaha hanyuma atsindira aya mafaranga yahindura ubuzima bwa benshi muri 2003.

Callie yasobanuye ati: "Ufite imyaka 16 gusa, ufite inshingano zose. Muri iyo myaka, ushobora guhabwa inama nziza kuruta izindi zose ariko ntushobora kumva.

Nari muto cyane. Ijoro ryose nambuwe kuba umwana witabwaho mba mukuru."

Amwe muri aya mafaranga Callie yatsindiye yayashoye mu gusohoka no kongeresha amabere inshuro 3.

Yakoresheje kandi ibihumbi 300.000 by’ama pound mu kugura imyenda ihenze cyane, andi ayagura inzu.

Icyakora yahaye ibihumbi byinshi inshuti n’umuryango. Nyuma y’aho,amahirwe ye yamubyariye akaga kuko yaje gukena hanyuma atangira kugira ibibazo byo mu mutwe.

Yagerageje no kwiyahura kandi arwana no kwiheba akoresheje ibiyobyabwenge.

Ubu Callie afite abana batatu ndetse umwe muri bo arwaye indwara ikomeye ya cerebral palsy, yabuze amafaranga yo kumuvuza.

Ubu asigaye akora ibiraka byo kwita ku bana,abageze mu za bukuru ndetse no gufasha abakire kwita ku babo barwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa