skol
fortebet

Umugore wemeje ko yasambanye n’abantu 300 yahishuye uko ari gushaka umukunzi

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli wiyemerera ko ariwe "mugore wakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi muri Australia" yavuze ko yatangije irushanwa ryo gushaka umukunzi - aho ngo agiye kujya asohokana n’umugabo cyangwa umugore umwe buri cyumweru ndetse yemeza ko azasohokana n’abagabo 52 mu byumweru 52.

Sponsored Ad

Annie Knight aheruka gutangaza amakuru ko yasambanye n’abantu 300 mu mwaka umwe ndetse yemeza ko yihaye intego nshya.

Uyu mugore ufite abantu 66.800 bamukurikira kuri Instagram, (@anniekknight), arimo gushakisha umugabo cyangwa umugore bakundana aho buri cyumweru azajya asohokana n’umuntu mushya.

Uyu yihaye ibyumweru 52 bivuze ko azaba amaze gusohokana n’abantu 52 batandukanye kandi ngo umukunzi we yaba umugabo cyangwa umugore kuko bose asambana nabo.

Yagize ati: “[Sinigeze menya] byinshi mu buzima bwo gukundana. Nakundaga gusohokana n’abagabo inshuro eshatu mu mwaka, niyo mpamvu nshaka kubikora ubu. Ntabwo nigeze ntereta,ndashaka gushyiramo imbaraga kandi nzajya ntanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga. ”

Annie, umaze imyaka itatu nta mukunzi, yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ye yo gushaka umukunzi muri Mata 2023. Kugeza ubu, amaze gusohokana n’abantu 25.

Nubwo hari abo yakunze, uyu mukobwa w’imyaka 26 yababajwe nuko yahuye n’ababeshyi.

Yagize ati: “Abagabo bamwe barambeshye, kuko basaga neza cyane ku mafoto kuruta uko babayeho mu buzima busanzwe bakanabeshya uburebure bwabo.

Bamwe muri bo bagiraga amagambo atiyubashye ku bakozi bo muri hoteli kandi ibyo ndabyanga cyane,mpita mbivamo ako kanya.

Ndarobanura cyane, ariko hari abasore batanu nasohokanye nabo kabiri.Hari nabo twasohokanye gatatu! ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa