skol
fortebet

Umugore yaciye agahigo ku isi ko konsa abana ibihumbi

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Elisabeth Anderson-Sieera akomeje kuvugwa cyane kubera akazi keza akora ko konsa abana benshi badashobora kubona amasgereka ku babyeyi babo cyangwa abavutse imburagihe.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatsindiye umuhigo wa Guinness World Record kubera konsa abana benshi cyane ko arwaye indwara yitwa hyperlactation ituma umubiri ukora amashereka menshi ubudahagarara.

Indwara ya Hyperlactation ni indwara ituma amashereka aba menshi cyane kubera ko imisemburo y’umugore ikora idatuza.

Elisabeth Anderson-Sieera ni umubyeyi w’abana batatu ushimwa ko yonkeje abana ibihumbi kandi akiza ubuzima bw’abana benshi bavutse batagejeje igihe.

Elisabeth ukomoka ahitwa Aloha muri Oregon,muri Amerika yatanze litiro 1,600 ahakusanyirizwa amashereka kugira ngo afashe abana batishoboye.

Guinness World Records ivuga ko mu myaka icyenda ishize, Elisabeth yatanze udushashi bakusanyirizamo amashereka 350.000 ku bantu benshi bayakeneye ngo barokore abana babo.

Yavuze ko kubasha guhindura ubuzima bwa benshi no gutuma babaho neza ari ingenzi kuri we.

Ati“Ibi ni byo nibandaho. Ibi ni byiza niyo mpamvu nkomeza gukora ibyo nkora ".

Nk’uko UK Healthcare ibitangaza, hyperlactation ibaho icyumweru cya mbere cyo konsa kigiye kurangira. Ibi bivuze ko umubiri uba utazi amashereka umwana azakenera, bityo ugakora menshi. Ibi mu bisanzwe bigenda bigbanuka uko umwana akura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa